Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Mu gihe habura amasaha make ngo habe ibirori byo kwambika ikamba Nyampinga wa Afurika (Miss Africa 2017), abakobwa 25 bahatanira iryo kamba kuri ubu bari mu myiteguro.

Miss Phiona Mutoni uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa
Miss Phiona Mutoni uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa

Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Africa 2017, atangazwa mu birori biba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Phiona Mutoni, wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015, niwe uhagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa ry’ubwiza riri kubera muri Nigeria ahitwa Calabar.

Kugira ngo Miss Phiona abe yakwegukana ikamba rya Miss Afurika 2017 birasaba kumutora. Nubwo habura amasaha make ngo iryo rushanwa rirangire, kumutora biracyashoboka.

Icyo umuntu asabwa kugira ngo abashe kumutora ni ukujya muri terefone ahandikirwa ubutumwa bugufi akandika Migration Rwanda akohereza kuri 35818 ku bari muri Nigeria, abari muri Afurika y’Epfo bo bohereza kuri 48108 abo muri Kenya bo bohereza kuri 22384.

Abari mu bindi buhugu byo muri Afurika birimo n’u Rwanda batora Phiona Mutoni bakoresheje porogaramu ya terefone (Application) yitwa WeChat. Abayifite muri terefone ni ukuyifungura bagashakisha Miss Africa ubundi bakamutora.

Guha amahirwe Miss Phiona ni ugukomeza kumotora
Guha amahirwe Miss Phiona ni ugukomeza kumotora

Mu gihe kigera ku byumweru bitatu, Miss Phiona na bagenzi be bamaze muri iryo rushanwa bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu hatandukanye, gukora isuku mu duce dutandukanye, gutaha ibikorwa remezo birimo umuyobora w’amazi meza n’ibindi.

Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Africa 2017 birasusurutswa n’abahanzi barimo umuririmbyi wo mu Rwanda witwa Neza, Tekno na Runtown bo muri Nigeria, Vanessa Mdee wo muri Tanzania na Mafikizolo bo muri Afurika y’Epfo.

Hari amakuru ahamya ko uwegukana iryo kamba ahabwa ibihembo birimo imodoka nshya. Iryo rushanwa rifite intego yo kurengera ibidukikije.

Miss Africa yatangiye mu mwaka wa 2016. Muri uwo mwaka ikamba ryegukanwe n’umukobwa wo muri Angola witwa Neurite Mendes.

Abo nibo bakobwa bahatana na Miss Phiona

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abakobwa ni inde wababwiye ko uburanga ari ukwihindura uko Imana itakuremye? Ngayo amarange y’umukara ku bitsike (ibyo bamwe batazi ikinyarwanda bita ibigohe), ngayo amarangi y’umutuku ku minwa, ngiyo imyobo ku matwi boshye akayunguruzo, ngayo amabara ku bihenehene ukagirango umuntu yahindutse icyana cy’inyoni, ngizo inkweto zihanitse boshye uwurira urwego n’ibindi n’ibindi.

Abakoresha amarushanwa y’uburanga bazakoreshe ay’abakobwa babyutse mu gitondo cyangwa bavuye gukaraba nta kintu na kimwe barashyira ku mubiri.

Uzaba uwa mbere, uwo ni we uzaba ari uw’umwimerere.

Bido yanditse ku itariki ya: 27-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka