Miss Linda yaje muri 11 ba mbere mu irushanwa rya Miss University Africa
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa 2017 ryaberaga muri Nigeria ryarangiye umukobwa wo mu Birwa bya Maurice (Mauritius), Marie Lorriane Nadal ariwe wegukanye ikamba.

Iryo rushanwa ryashojwe ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2017.
Igisonga cye cya kabiri yabaye Miss Nigeria naho igisonga cya mbere aba Miss Somalia.
Umutoniwase Linda, wari uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa 2017, yaje muri 11 ba mbere batoranyijwe muri ba Nyampinga 52 bahataniraga iryo kamba.
Abo 11 ba mbere ni Miss Gambia, Miss Tanzania, Miss Nigeria, Miss Uganda, Miss Somalia, Miss Eritrea, Miss Tunisia, Miss Ethiopia, Miss Sao Tome na Miss Linda wo mu Rwanda.

Miss Linda wagiye muri iryo rushanwa, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017.
Iryo rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye.
Kuva ryatangira icyo rigamije ni uguteza imbere ubumwe bw’abanyeshuri bo muri Afurika, guteza imbere umuco, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko no guca imyambarire idakwiye mu banyeshuri no mu rubyiruko.



Mu gihe mu marushanwa atandukanye y’ubwiza abera ku isi usanga abayitabira bategekwa kwambara Bikini kugira ngo babone amanota y’ubwiza bw’umubiri, mu irushanwa rya “Miss University Africa” ho Bikini ifatwa nk’ikizira.
Ni nayo mpamvu abaryitabira badashobora kwambara uwo mwambaro ugaragaza imiterere y’uyambaye.
Utsindiye iryo kamba aba ambasaderi w’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika akabakorera ubuvugizi kugira ngo uburezi bwabo burusheho gutera imbere.
Hari amakuru avuga ko utsindiye ikamba rya Miss University Africa ahabwa igihembo cy’imodoka nshya n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 50, abarirwa muri miliyoni 42RWf.








Ohereza igitekerezo
|
nakomereze aho nibyiza ni ni shema