Ibisumizi ntibizicwa n’irungu kuri Noheli

Umuraperi Riderman ahamya ko azakora igitaramo cy’amateka ubwo azaba amurika umuzingo (Album) wa munani w’indirimbo ze.

Riderman yiteguye gushimisha abakunzi be kuri Noheli
Riderman yiteguye gushimisha abakunzi be kuri Noheli

Muri icyo gitaramo kizaba ku munsi wa Noheli, Riderman azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo King James, Queen Cha n’abandi.

Riderman avuga ko gukora ibitaramo bikomeye mu mpera z’umwaka abifata nko guha agaciro abafana be no kubamurikira buri gihe ibyo yagezeho mu mwaka wose.

Akomeza avuga ko uyu mwaka wa 2017 ashaka kugaragariza abakunzi be n’abafana b’injyana ya Hip Hop uko umwaka urangiye, abamurikira album ye ya munani igizwe n’indirimbo 12.

Agira ati “Ngiye kwereka abakunzi banjye ibyo maze umwaka wose nkora nk’uko nabibamenyereje, ndabizi ko nabiteguye neza ku buryo abakunzi b’injyana ya Hip Hop bazanyurwa cyane mu ndirimbo bazi n’izindi zizabatungura.”

Akomeza avuga ko n’abadakunda Hip Hop bazisanga muri icyo gitaramo kuko hazaba harimo abahanzi benshi.

Ati “Imyiteguro nyigeze kure ku buryo abazaza bazaryoherwa bikomeye gusa n’abandi badakunda Hip Hop barahishiwe.”

Icyo gitaramo cya Riderman kizabera kuri Petit Stade i Remera, kikaba cyariswe “Uburyohe”, aho abazakitabira bazasabana bakizihiza Noheli mu buryohe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igiciro nagahe pp

gatsinzi yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka