Jay Rwanda yakuze afite inzozi zo kuba umukinnyi wa Basketball
Jay Rwanda, umunyarwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika, atangaza ko yakuze adatekereza ibijyanye no kumurika imideri.

Uwo musore ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu, ni umwe mu bamurika imideri bakomeye mu Rwanda kuko amurika imideri mu gihugu no mu mahanga.
Gusa ariko nubwo ari umunyamideri ngo yakuze akunda gukina cyane ku buryo yumvaga azaba umukinnyi ukomeye.
Agira ati “Kera numvaga ntazaba umunyamideri. Numvaga nzaba umukinnyi wa Basketball kuko nakundaga gukina Basketball, cyangwa se nkaba umuntu ukora iby’ikoranabuhanga kuko ari byo nigaga.”
Akomeza avuga ko ibyo kumurika imideri yabigiyemo biturutse ku bantu bamubonaga uko uteye n’uko agenda bakamubwira ko aberewe no kumurika imideri.
Ati “Ndavuga nti ‘ariko ibintu bahora bavuga ko bimbereye, uwabikora nkareba koko niba byambera! Mbijyamo.”

Jay Rwanda akomeza avuga ko yinjiye mu byo kumurika imideri mu mwaka wa 2013, ubwo umunyamideri Dady de Maximo yateguraga iserukiramuco ryo kumurika imideri.
Icyo gihe ngo Dady de Maximo yahamagaye abantu agomba gutoranyamo abo azakoresha mu kumurika imideri.
Ati “Muri benshi yamagaye bwa mbere twarengaga 100. Igitangaje mu 100 yabanje guhitamo ntabwo nari ndimo kandi barambwiraga ngo birambera. Mbonye ntaje muri abo 100 numvise ncitse intege gato.”
Akomeza avuga ko ariko atarekeye aho kuko,ngo yumvaga agomba kuzaba umunyamideri. Nibwo yahise asaba Dady de Maximo ko yamwemerera kujya akorana imyitizo n’abandi maze arabimwemerera.
Jay Rwanda avuga ko yakomeje gukorana imyitozo n’abo bandi 100 Daddy de Maximo yari yahisemo mbere maze agenda abagabanya asigarana 20.
Agira ati “Agenda abagabanya ngira Imana muri 60 yafashe nzamo kandi ntari ndi no mu 100, atoranya 40 nzamo kugeza agiye gufata 20 ba nyuma, nza ku mwanya wa kane. Ni uko natangiye kumurika imideri.”

Akomeza avuga ko kumurika imideri yabigiriyemo umugisha kuko ngo yahise abona amasosiyete atandukanye yamamariza ibikorwa byayo.
Uko yitabiriye amarushanwa ya Mister Africa International
Jay Rwanda avuga ko abategura irushanwa rya Mister Africa International ari bo bamuhisemo ubwo bamubonaga i Lagos muri Nigeria yagiyeyo kumurika imideri muri 2016.
Agira ati “Barambwiye bati ‘ese wazaza ugahagararira igihugu cyawe ko tubona ibyo tugenderaho ubyujuje? Ndababwira nti ‘nta kibazo.”
Akomeza avuga babizirikanye maze nyuma y’amezi atatu mbere y’uko irushanwa rya Mister Africa International riba baramuhamagara bamubwira ibyagombwa agomba kwitwaza.

Yitabiriye iryo rushanwa maze ku itariki ya 02 Ukuboza 2017 batangaza ko ari we waryegukanye ahigitse abandi basore b’ibigango baturuka mu bihugu 15 byo muri Afurika.
Bamuhaye ishimwe ringana n’amadorari ya Amerika 5000, abarirwa muri miliyoni 4RWf. Yizejwe kandi ko azajya akina filime zo muri Nigeria akanamamariza uruganda rumwe mu nganda zikomeye zo muri icyo gihugu.
Jay Rwanda ahamya kandi ko afite umukunzi bamaranye imyaka ibiri.
Ohereza igitekerezo
|
nones ntiyatubwira uwo mukunzi we
kbx ndakwera nuko ntaburyo
twakubona face to fac