Muri 2017 hadutse Miss Igisabo, Safi ava muri Urban Boys na ‘Odeur ya ocean’ iramamara

Umwaka wa 2017 wabayemo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo udushya twinshi abantu batazibagirwa.

Shaddy Boo niwe wazanye imvugo "Odeur ya Ocean"
Shaddy Boo niwe wazanye imvugo "Odeur ya Ocean"

Abantu bakunda imyidagaduro ntibazibagirwa imvugo yadutse ya ‘Odeur ya océan’ yazanywe n’icyamamare Shaddy Boo.

Iyo mvugo yadutse muri Kanama 2017 ubwo Shaddy Boo yatumirwaga kuri Tereviziyo maze umunyamakuru akamubaza aho akunda gusohokera mu rwego rwo kuruhuka.

Shaddy Boo yasubije ko akunda gusohokera ku mucanga. Yabajijwee niba azi koga nawe azubiza agira ati “nkunda kubona abantu boga, no kumva iriya odeur ya ocean (impumuro y’inyanja), biranshimisha cyane.”

Umunyamakuru amubaza niba yari yagera ku nyanja maze nawe nawe asubiza agira ati “No! No! (oya! Oya!”

Agisohoka muri studio za Tereziviyo iyo mvugo yari imaze kwamamara maze mu minsi mike iba yakwiriye ahantu hatandukanye bamwe bagashyenga bayikoresha kuburyo hari n’abakoze indirimbo ya “Odeur ya Ocean”.

Iyo mvugo yatumye Shaddy Boo arushaho kwamamara n’abatari bamuzi batangira kujya kumushakisha ku mbuga nkoranyambaga.

Oda Paccy Challenge

Mu mwaka wa 2017 mu kwezi kw’Ukwakira naho hadutse inkubiri yo kwifotoza abantu bikinzeho ikoma.

Iyo nkubiri yadutse nyuma y’iminsi mike umuririmbyi Oda Paccy ashyize hanze ifoto yifotoje bigaragara ko yambaye ubusa ariko yikinzeho ikoma. Abantu babonye iyo foto baratangaye cyane ntibayivugaho rumwe.

Umuririmbyi Oda Paccy yifotoje yikinzeho ikoma maze abantu bantu nabo batangira kumwigana
Umuririmbyi Oda Paccy yifotoje yikinzeho ikoma maze abantu bantu nabo batangira kumwigana

Kuva ubwo nibwo bimwe mu byamamare nabyo byatangiye kwifotoza byikinzeho ikoma, bagashyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga basa nk’abarushanwa.

Miss Igisabo

Umukobwa wagaragaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Hirwa Honorine niwe wiswe Miss Igisabo biturutse ku buryo yasubije abakemurampaka bo muri Miss Rwanda.

Bamubajije ikiranga umunyarwandakazi nawe asubiza agira ati “Umunyarwandakazi nyawe ni uteye nk’Igisabo.”

Kuva ubwo kugeza ubu yahise ahimbwa izina ry’Igisabo, aramamara bikomeye bituma anambikwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2017.

Miss Igisabo yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 yambara Bikini ariko arenzaho agatambaro
Miss Igisabo yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 yambara Bikini ariko arenzaho agatambaro

Mu Ukwakira 2017, Miss Igisabo yitabiriye irushanwa ry’ubwiza ya Miss Earth 2017 ryabereye muri Philippines ariko ntiyabashije kuza muri 16 ba mbere.

Ubwo yari ari muri iryo rushanwa bakoze amaruhanwa yo kwiyereka bambaye Bikini, arayambara ariko arenzaho agatambaro maze bikurura impaka mu Rwanda.

Bamwe bibajije impamvu yagiye kwitabira amarushanwa azi ko atazakurikiza amabwiriza. Abamushyigikiye bakemezaga ko umukobwa w’umunyarwanda adakwiye kwambara ubusa ku karubanda.

Miss Fiona Muthoni yabaye uwa kabiri muri Miss Africa 2017

Fiona Muthoni wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa 2017 yabaye igisonga cya mbere, ikamba ryegukanwa na Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.

Fiona, wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015, yegukanye uwo mwanya ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.

Fiona Muthoni yabaye uwa kabiri muri Miss Africa 2017
Fiona Muthoni yabaye uwa kabiri muri Miss Africa 2017

Fiona wabaye igisonga cya mbere yahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 8RWf.

Abandi ba Nyampinga batandukanye bo mu Rwanda nabo bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mpuzamahanga.

Miss Elsa Iradukunda wabanye Miss Rwanda 2017 yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2017 ryabereye mu Bushinwa naho Miss Ingabire Habibah yitabira irushanwa rya Miss Supranational 2017 ryabereye muri Polonye.

Miss Elsa yitabiriye irushanwa rya Miss World 2017
Miss Elsa yitabiriye irushanwa rya Miss World 2017

Umutoniwase Linda, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017 we yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa 2017 ryabereye muri Nigeria.

Abo bakobwa bose nta numwe waje mu myanya y’imbere ngo yungirize uwegukanye ikamba.

Bwa mbere umunyarwanda yabaye Rudasumbwa wa Afurika

Jay Rwanda ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu niwe watsinze irushanwa rya Mister Afrika International 2017.

Ku itariki ya 02 Ukuboza 2017 nibwo yegukanye iryo rushanwa ahigitse abandi basore b’ibigango baturuka mu bihugu 15 byo muri Afurika.

Jay Rwanda yabaye Rudasumbwa wa Afurika
Jay Rwanda yabaye Rudasumbwa wa Afurika

Bamuhaye ishimwe ringana n’amadorari ya Amerika 5000, abarirwa muri miliyoni 4RWf. Yizejwe kandi ko azajya akina filime zo muri Nigeria akanamamariza uruganda rumwe mu nganda zikomeye zo muri icyo gihugu.

Urban Boys yaratandukanye bibabaza abatari bake

Mu Gushyingo 2017 nibwo Safi Madiba umwe mu bari bagize itsinda rya Urban Boys yatangaje ko avuye muri iryo tsinda, agiye kuririmba wenyine. Iryo tsinda ryahise risigaramo Humble Jizzo na Nizo.

Abakunzi b’iryo tsinda bagaragaje akababaro kabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru, bagaragaza ko batunguwe n’uburyo Safi yakwitandukanya na bagenzi be bo muri Urban Boys.

Nyuma yo kuva muri iryo tsinda, Safi yahise asohora indirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Got It”, Urban Boys yari isigaye nayo ishyira hanze indirimbo yitwa Mpfumbata.

Urban Boys isigayemo babiri gusa aribo Humble Jizzo na Nizzo
Urban Boys isigayemo babiri gusa aribo Humble Jizzo na Nizzo

Iri tsinda ryavukiye mu mujyi wa Huye ryaramamaye cyane rigira abakunzi benshi kubera uburyo baririmba n’uburyo bigaragaza iyo bari ku rubyiniro no mu mashusho y’indirimbo.

Ibyo byatumye rinarwata irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar 2016.

Abahanzi bakomeye bataramiye Abanyarwanda

Nyuma y’imyaka irindwi agiye muri Amerika, umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yagarutse mu gihugu.

Ku itariki ya 26 Kanama 2017 nibwo yageze i Kigali yakirwa n’imbaga ndetse ataramira abakunzi be mu gitaramo cyabereye i Nyamata ku itariki ya 02 Nzeri 2017.

Diamond yataramiye Abanyarwanda
Diamond yataramiye Abanyarwanda

Umuhanzi Diamond Platunum yaje mu Rwanda ataramira Abanyarwanda muri Nyakanga 2017. Muri uko kwezi kandi umuririmbyi Mr Eazi wo muri Nigeria yasusurukije Abanyarwanda.

Abahanzi nka ba Isamael Lo, Patoranking bataramiye Abanyarwanda mu iserukiramuco rya Kigali Up 2017 ariko umuhanzi wari utegerejwe na benshi ariwe Alpha Blondy yaje kubura ku munota wa nyuma.

Sheebah nawe yataramiye Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2017
Sheebah nawe yataramiye Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2017

Abahanzi nka Sheebah Karungi, Sauti Sol, Kidumu na bo basusurukije Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2017.

Abahanzi bazwi mu Rwanda bakoze ubukwe

Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, Niyibikora Safi na Niyonizera Judith bakoze ubukwe, basezerana imbere y’amategeko.

Ibyo byari inkuru nziza ku bakunzi babo n’imiryango yabo ariko byaje gukurikirwa n’izindi nkuru bivugwa ko zazanywe n’uwahoze ari umukunzi wa Judith uba mu gihugu cya Canada.

Uwo mugabo w’umuzungu yagaragaje ko yakundanaga na Judith ariko aza kumuta yigarukira mu Rwanda asiga amutwaye amafaranga.

Niyibikora Safi yashyingiranwe na Niyonizera Judith
Niyibikora Safi yashyingiranwe na Niyonizera Judith

Byageze aho uwo muzungu anashyira hanze amafoto ari kumwe na Judith kuburyo hari nayo yerekanye Judith yambaye utwenda tw’imbere gusa.

Umutare Gaby na Joyce Nizere bakoze ubukwe muri Nyakanga 2017 naho Amag The Black na yasezeranye na Uwase Liliane mu Kuboza 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka