Reba uburanga bw’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2009 (Amafoto)

Imyaka umunani irihiritse irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ribaye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Miss Bahati Grace akikijwe n'ibisonga bye, Rusaro Carine wabaye igisonga cya mbere na Winnie Ngamije wabaye igisonga cya kabiri
Miss Bahati Grace akikijwe n’ibisonga bye, Rusaro Carine wabaye igisonga cya mbere na Winnie Ngamije wabaye igisonga cya kabiri

Ubusanzwe Miss Rwanda yabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1993, yegukanwa na Dalila Uwera.

Iya kabiri, ari nayo yabaye bwa mbere nyuma ya Jenoside, yabaye ku itariki ya 19 Ukuboza 2009, yegukanwa na Miss Bahati Grace mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurisha.

Iryo rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 13 aribo Michele Iradukunda, Winnie Uwanyuze, Carine Rusaro Utamuliza, Winnie Ngamije, Ritah Uwera, Vanessa Liliane Umuhoza, Géraldine Umutoni Karanganwa, Peace Umugwaneza, Fiona Ruboneka, Grace Bahati, Alice Kayumba Uwambaye, Annuarite Uwera na Cynthia Rupari.

Miss Rusaro Carine
Miss Rusaro Carine

Grace Bahati niwe watsinze abo bakobwa bose maze yegukana ikamba, akurikirwa na Miss Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere na Winnie Ngamije wabaye igisonga cya kabiri.

Akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2009 kari kagizwe n’abantu batanu barimo Sonia Rolland Uwitonze, wabaye Miss France mu mwaka wa 2000.

Ibirori bisoza iryo rushanwa byasusurukijwe na Meddy na The Ben, abahanzi bari bagezweho icyo gihe mu Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hamaze gutorwa ba Nyampinga w’u Rwanda batandatu. Uwambaye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ni Miss Elsa Iradukunda.

Kuri ubu hari kwiyandikisha abazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018. Uzasimbura Miss Elsa azatangazwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.

Ongera wihere ijisho uburanga bw’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2009

Miss Winnie
Miss Winnie
Miss Grace Bahati ari kumwe na Miss Sonia Rolland
Miss Grace Bahati ari kumwe na Miss Sonia Rolland
Miss Sonia Rolland yari ari mu kanama nkemurampaka
Miss Sonia Rolland yari ari mu kanama nkemurampaka
Umuririmbyi The Ben yasusurukije abitabiriye icyo gitaramo
Umuririmbyi The Ben yasusurukije abitabiriye icyo gitaramo
Meddy nawe yaririmbiye abitabiriye icyo gitaramo
Meddy nawe yaririmbiye abitabiriye icyo gitaramo
Abashyushyarugamba
Abashyushyarugamba
Ibyo birori byo gutora Miss Rwanda 2009 byari byitabiriwe n'abantu ibihumbi
Ibyo birori byo gutora Miss Rwanda 2009 byari byitabiriwe n’abantu ibihumbi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe ababari bu’rwanda baribafite gahunda kandi koko nibyo kubaka umconyarwanda utazacika kandi arwo uturaga

jean felix niyitegeka yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka