Umuraperi Ama G ngo arambiwe ubuseribateri bwa Senderi
Umuraperi Ama G The Black umaze iminsi akoze ubukwe avuga ko undi muhanzi yifuza ko nawe yakora ubukwe ari Senderi International Hit.

Ku itariki ya 24 Ukuboza 2017 nibwo umuraperi Ama G The Black yakoze ubukwe n’umugore we Uwase Liliane.
Nyuma y’iminsi akoze ubukwe yatangaje ko gushinga urugo ari iby’agaciro akifuza ko na bagenzi be batararushinga babikora. Ahamya ko ariko uwagakwiye gushinga urugo bidatinze ari umuhanzi Senderi.
Agira ati “Senderi ni umuntu urambiranye tu! Senderi agerageze (ashake umugore) natwe tumwambarire amakoti, akore ubukwe tube turi aho.”
Akomeza agira ati “Ntabwo ari inama ya kibwa mubwiye! Reba ukuntu ngana, kuba ndi umugabo ari umuseribateri. Senderi kora ubukwe. Senderi agerageze abihige mu mihigo nk’intore.”
Senderi kuri ubu ukabakaba imyaka 40 y’amavuko ntarashaka umugore. Ariko ngo nubwo atarashaka ntakimubuza gukunda abagore; nkuko yabitangarije Kigali Today mu kiganiro kirambuye bagiranye muri Werurwe 2017.
Agira ati “Kuba ntafite umugore ntabwo bimbuza kubakunda. Ndabakunda cyane abagore kandi nta muntu udakunda abagore kuko abagore ni abantu beza kandi mu by’ukuri bafite ijambo, bafite icyerekezo cyiza.”
Akomeza avuga ko impamvu atarashaka ari uko atarahitamo ngo afate umwanzuro. Mbere yo gushaka ngo hari ibyo yabanje gutegura.

Senderi avuga ko ariko nubwo atarashaka umugore afite abana babiri hanze. Abo babyaranye abo bana ngo arabubaha cyane.
Uyu muhanzi ukunze kurangwa n’udushya yabwiye Kigali Today, yavuze ko muganga yamutegetse kuba aretse gushaka kuko ngo hari indwara ari kwivuza ariko igiye gukira.
Ohereza igitekerezo
|
kabisa nanjyendabishyigikiye kosenderi avamubusiribater?