Abakunzi ba Kayirebwa na Kidumu bagiye kwizihiza Noheli banezerewe (Amafoto)

Kayirebwa Cecile na Kidumu basabanye n’abakunzi babo babataramira mu gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe hareba Expo.

Kayirebwa yataramiye abakunzi be biratinda
Kayirebwa yataramiye abakunzi be biratinda

Icyo gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017, cyagaragaje ko abakunzi b’abo bahanzi bakibahoza ku mutima.

Abo bahanzi ubwo baririmbaga indirimbo nshyashya zabo byagaragaye ko abakunzi babo batazizi nk’uko bamaze gufata indirimbo zabo zakunzwe mu bihe byashize.

Ni igitaramo cyabanje gususurutswa n’itorero Inganzo Ngari aho babyinnye abantu batandukanye bakabafasha.

Inganzo ngari zakurikiwe na Kayirebwa waririmbye indirimbo ze zakunzwe nka Rwanda, Inyange n’izindi.

Umuhanzi Kidumu na we yageze ku rubyiniro ahabwa amashyi menshi, maze atangira kuririmba indirimbo ze nshyashya byagaragaraga ko abenshi batarazimenya cyane.

Kidumu nawe yashimishije abafana be
Kidumu nawe yashimishije abafana be

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Intimba y’urukundo, Sinarinzi, n’izindi abantu biteye hejuru bararirimbana bikomeye.

Umuhanzi Hope nawe yerekanye ko akunzwe na benshi ubwo yaririmbaga indirimbo za karahanyuze z’Abanyarwanda akajya afashwa n’imbaga mu kuziririmba.

Icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi, bigaragara ko bafite akanyamuneza ko kuba bagiye kwizihiza Noheli baririmbirwa n’abahanzi bakunda.

Abafana wabonaga bishimye
Abafana wabonaga bishimye
Umuhanzi Hope nawe yasusurukije abitabiriye icyo gitaramo
Umuhanzi Hope nawe yasusurukije abitabiriye icyo gitaramo
Inganzo Ngari nayo yasusurukije abantu
Inganzo Ngari nayo yasusurukije abantu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka