Umuririmbyi Neza, Tekno na Runtown bazasusurutsa ibirori byo gutora Miss Africa
Neza Da Songbird, umuririmbyi w’umunyarwanda uba muri Nigeria yashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa igitaramo cyo gutora uzegukana ikamba rya Miss Africa 2017.

Ibyo birori biteganyijwe kuba ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.
Uwo muririmbyi ubundi witwa Patricia Neza Masozera azasusurutsa abitabiriye ibyo birori ari kumwe n’abaririmbyi b’ibyamamare muri Afurika barimo Tekno na Runtown bo muri Nigeria, Vanessa Mdee wo muri Tanzania na Mafikizolo bo muri Afurika y’Epfo.
Neza aherutse gutwara igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere cy’ejo hazaza muri Afurika mu bihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA 2017) byatangiwe i Lagos muri Nigeria.
Uyu muririmbyi ukorana n’inzu itunganya umuziki yo muri Nigeria yitwa MCG Empire, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Uranyica, Tombola, Slay Mama na My Baby.

Yagiranye amasezerano na MCG Empire nyuma yuko nyirayo witwa Innocent Udeme Udofot uzwi nka MC Galaxy, amubonyemo impano.
Irushanwa rya Miss Africa 2017 riri kubera muri Nigeria ahitwa Calabar, ryitabiriwe na Mutoni Fiona wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015.
Ari guhatanira ikamba na banyampinga 24 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.Iryo rushanwa rifite intego yo kurengera ibidukikije.
Hari amakuru avuga ko bimwe mu bihembo bihabwa uwegukanye Miss Africa birimo imodoka nshya.



Ohereza igitekerezo
|