Bwa mbere hagiye gutorwa Miss w’Umurenge wa Mushishiro
Abakobwa batanu bo mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga nibo bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Mushishiro.

Iryo rushanwa rigiye kuba bwa mbere, biteganyijwe ko uzaryegukana atangazwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017.
Abo bakobwa batanu batowe nyuma y’imyitozo ya nyuma yakozwe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017, bakaba batowe hibanzwe ku bijyanye n’intambuko no kwiyerekana.
Mu bakobwa batandatu bahatanye, hahise hakurwamo umwe nk’uko amategeko y’ihiganwa abiteganya.
Abakobwa bahatana bagomba kuba nibura bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 30, barize nibura amashuri atatu yisumbuye gusubiza hejuru, bakaba baratoranyijwe nyuma yo kwiyandikisha bahereye mu midugudu kugeza ku tugari.

Kugira ngo kandi wemererwe guhiganwa ukora ikizamini cyanditse, ku matona 30%, abafana bakazatanga 20%, imyitwarire igakosorwa kuri 20%, naho isura n’intambuko ari na cyo kizamini cya nyuma kigahabwa 30%.
Eric Dusingizimana, utegura irushanwa rya Miss Agaciro Mushishiro avuga ko intego ye ari uko nibura Mushishiro izavamo umukobwa ujya guhiganwa ku rwego rwa Miss Rwanda.
Avuga ko ubusanzwe yateguraga irushanwa rya Miss Rukaragata, kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Mushishiro. Ariko ngo kurizamura ku rwego rw’Umurenge bizamufasha no gutegura iry’Akarere kose ka Muhanga.
Agira ati “Intego yanjye ni ugutegura irushanwa ku buryo tuzagera ku rwego rw’Akarere kandi tukazabona hano iwacu umukobwa utinyuka akajya guhiganwa muri Miss Rwanda, kandi tuzabigeraho kuko abakobwa bacu bari kwitoza.”

Akomeza avuga ko nubwo ubushobozi bwe ari buke, yizeye ko irushanwa rizagenda neza kuko abahiganwa bifitiye icyizere, kandi inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikaba zishyigikiye igitekerezo cye.
Nta bihembo runaka biramenyekana bizahabwa umukobwa uza guhiga abandi mu bwiza mu Murenge wa Mushishiro ariko ngo hazaba harimo n’ibikoresho by’ishuri kuko abenshi bahiganwa ari abanyeshuri baba baraje mu bihuko iwabo.



Ohereza igitekerezo
|
hhhhhh,birakwiye ariko nakumiro aba bana babe bafite mu mutwe niba naho babireke pe.ariko ibi byo birakwiye mu mirenge yose
Niɓyiza gutora ba nyampinga arko a
abo
mbona batowe ntibakwiye guhatanira umurenge.Keretse biyamamaje mumidugudu kuko ntakantu karimo
Uwanze umwana we azamujyane muri ibyo bitagirumumaro. Ubu rero nabo barajyaho biratwe ku ishuri, bazashiduka bikoreye inda. Ndabivuze muzongere mubimbaze 2019
ntako mutagize muri abambere
NI byiza ryose ndabona umurenge wacu uri gutera imbere mu mumvire nibakomeze bitegure neza kuburyo natwe muri 2020 twazaba dufite umukobwa uhatanira ikamba rya nyampinga wigihugu
Kbs nibyo nibabatore icyo gikorwa nikiza
Ariko ubwo abo bana urabashakaho iki kubagira ibirara bizakumarira iki