Abifuza guhatana muri Miss Rwanda 2018 baratangira kwiyandikisha kuri uyu wa kane
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018 hazagaragaramo impiduka nyinshi ku buryo n’abakobwa bahatanira ikamba baziyongera.
Byatangajwe ubwo ubuyobozi bwa Inspiration Back Up, itegura Miss Rwanda, yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017.
Muri icyo kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center, hatangarijwemo ko abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 batangira kwiyandikisha mu gicuku gishyira ku wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2017.
Bariyandikisha banyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.rw) ruri butangire gukora muri icyo gicuku.
Biteganyijwe ko Miss Rwanda 2018 azamenyekana ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.
Amarushanwa abanza yo kujonjora abakobwa bazahatanira iryo kamba azatangirira i Musanze ku itariki ya 13 Mutarama 2018, bukeye bwaho bazahita bajya i Rubavu.
Ku itariki ya 20 Mutarama 2018 bazakomereza i Huye, ku itariki ya 21 Mutarama 2018 bajye i Kayonza naho ku itariki ya 28 Mutarama 2018, amajonjora azabera mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yavuze ko Miss Rwanda 2018 izarangwa n’impinduka nyinshi kugira ngo iryo rushanwa rikomeze kuba hejuru mu bwiza n’imitegurire.
Agira ati “Nyampinga w’u Rwanda aba yuje uburanga burimo n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda kandi afite ubwenge.”
Akomeza avuga agira ati “Tuzanajya no mu buzima bwe hanze y’aho bakorera umwiherero (Boot Camp) turebe uko yitwara, ku mbuga nkoranyambaga yitwara ate, ese ibyo yahize kuzakora hari nibura icyo ashingiraho avuga ko azabikora cyangwa hari icyo yakoze n’ubwo cyaba gito azaheraho?”
Mu gutora Miss Rwanda 2018, mu ntara zose n’umujyi wa Kigali hazatoranywa abakobwa 30 mu gihe mbere hatoranywaga 25.
Muri abo 30 bazatoranywamo 20 bazajya mu mwiherero ari nabo bazatoranywamo Miss Rwanda 2018.
Hazabaho icyiciro cyo gutora mbere imishinga y’abakobwa ihiga indi (pre-selection). Mu gihe hatorwaga ibisonga bine bya Miss Rwanda, ubu hazatorwa ibisonga bibiri.
Abo bakobwa kandi bazajya batoranya imishinga itatu ibe ariyo bazahuriraho mu kuyishyira mu bikorwa kuko ngo kuba buri wese yakoraga ku giti cye byatumaga umusaruro utagaragara uko bikwiye.
Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, avuga ko yishimira ko yashyize mu bikorwa umushinga we wo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda, kandi akaba yarafashije n’abatishoboye.
Agira ati “Mvuye mu marushanwa ya Miss World 2017, nashimishijwe n’uko naje mu bakobwa batanu muri Afurika babashije kwerekana neza umuco wabo. Abantu ku isi bamenye umuco w’u Rwanda.”
Akomeza agira ati “Abantu benshi bakunze Made in Rwanda bamwe ntibabyemeraga, kandi imishinga yanjye yo kurihira abantu ubwisungane, gusura abarwayi n’ibindi nabikoze neza.”
Inkuru zijyanye na: Miss Rwanda 2018
- VIDEO: Iradukunda Liliane w’imyaka 18 niwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018
- Iradukunda yanditse amateka aba Nyampinga w’u Rwanda (AMAFOTO na VIDEO)
- Iradukunda Liliane niwe Nyampinga w’u Rwanda wa 2018
- Miss Rwanda 2018 aramenyekana mu masaha make
- Miss Rwanda 2018: Amajonjora y’i Rubavu, atanze abakandida 6 bazajya mu cyiciro gikurikira
- Miss Rwanda 2018: Hatahiwe Rubavu yibarutse Jolly, Elsa, Igisabo na Guelda
- Miss Rwanda 2018: Batandatu nibo bazaserukira Intara y’Amajyaruguru
- Miss Rwanda 2018: Nyuma y’imyaka 5, Mike Karangwa ntakibarizwa mu bakemurampaka b’irushanwa.
- Abakabakaba 200 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Sawa nabandi baze barebe aho urwanda rugeze ruteza imbere umwana w’umukobwa.