Fiona Muthoni yabaye uwa kabiri muri Miss Africa 2017 (Amafoto)
Fiona Muthoni wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa 2017 yabaye igisonga cya mbere, ikamba ryegukanwa na Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.

Byamenyekanye nyuma y’ibirori byabereye muri Nigeria, mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017.
Mbere yuko hatorwa uwegukanye ikamba rya Miss Africa 2017, abahataniraga iryo kamba uko ari 25 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, babanje kwiyereka bambaye imyenda itandukanye irimo iyo kogana.
Nyuma babazwa ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye no kurengera ibidukikije, maze batorwamo 15 ba mbere abo 15 batoramo batanu ba mbere baturuka mu bihugu bya Namibia, Botswana, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Abo batanu nibo batowemo Miss Africa Calabar 2017 maze Gaseangwe Balopi wo muri Botswana yegukana ikampa, Fiona Muthoni aba igisonga cya mbere igisonga cya kabiri cyabaye Nyampinga wo muri Afurika y’Epfo.
Miss Gaseangwe yambitswe ikamba anahembwa sheki iriho ibihumbi 35 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 29RWf n’imodoka nshya.
Fiona wabaye igisonga cya mbere yahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 8RWf. Igisonga cya kabiri cyahembwe 5000 by’Amadorali ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 4RWf.
Mu magambo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Fiona yavuze ko yishimiye kuba yarahagarariye u Rwanda muri Miss Africa none akaba yegukanye umwanya wa kabiri.
Agira ati “Ni iby’agaciro kuba narahagarariye igihugu cyanjye u Rwanda nanjye ubwanjye mu cyubahiro, isi ikabona ko natwe dushobora guhagara tukumvwa. Nishimiye kuba umunyarwanda.”
A post shared by #RwandaWithLove (@fiona_muthoni_) on
Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Africa 2017 byasusurukijwe n’abahanzi barimo umuririmbyi wo mu Rwanda witwa Neza, Tekno na Runtown bo muri Nigeria, Vanessa Mdee wo muri Tanzania na Mafikizolo bo muri Afurika y’Epfo.
Mu gihe kigera ku byumweru bitatu, Miss Fiona na bagenzi be bamaze muri iryo rushanwa bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu hatandukanye, gukora isuku mu duce dutandukanye, gutaha ibikorwa remezo birimo umuyobora w’amazi meza n’ibindi.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa, rifite intego yo kurengera ibidukikije, ryatangiye mu mwaka wa 2016. Muri uwo mwaka ikamba ryegukanwe n’umukobwa wo muri Angola witwa Neurite Mendes.








Ohereza igitekerezo
|