Ambassadors of Christ Choir igiye gukora igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Abaririmbyi bo muri “Ambassadors of Christ Choir” bari gutegura igitaramo kigamije gukangurira urubyiruko kuva mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge.

Ambassadors of Christ Choir bageze kure imyiteguro y'icyo gitaramo
Ambassadors of Christ Choir bageze kure imyiteguro y’icyo gitaramo

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri rimwe mu mahema ari ahahoze hitwa “Camp Kigali”, ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017.

Iyo Korali yo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, yemeza ko bagiye kwerekana uburyo kuririmbira Imana bifite aho bihurira no kuririmba indirimbo zisanzwe zigisha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi wungirije w’iyo korari, Mutabazi Joseph avuga ko bamaze kwitegura bihagije kandi ko bizeye ko intego yabo bazayigeraho yo kuririmbira Imana, bakanigisha urubyiruko uko rwakwirinda ibiyobyabwenge.

Agira ati “Twashatse umusanzu wacu ku gihugu wo gufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge. Tuzaririmba indirimbo z’Imana tunaririmbe izindi zijyanye no kureka ibiyobyabwenge, burya uwamenye Imana n’ibiyobyabwenge ahita abivamo.”

Akomeza avuga ko ari ubwa mbere korari yabo izaba iririmbye indirimbo zifasha urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge ndetse bikazaba akarusho kuko bazaririmba mu ndimi nyinshi.

Munyana Gerturde, umwe mu baririmbyi batangiranye na “Ambassadors of Christ Choir” avuga ko kuva batangira iyo korali bagiye babona ubuhamya bwinshi bw’abantu bavuga uburyo bahinduwe bagafashwa n’ubutumwa bwiza buba mu ndirimbo zabo.

Akomeza avuga ko bizeye ko babicishije mu ndirimbo zabo biteze ko hari benshi bazahinduka ndetse mu gitaramo bafite bakaba bizeye umusaruro mwinshi.

Yagize ati “Tuzakora igitaramo kidasanzwe kizahindura benshi, uyu murimo wagiye uhindura benshi, twabonye ubuhamya bwinshi bw’abahinduwe n’ubutumwa buri mu ndirimbo zacu twiteze ko ku cyumweru hari benshi bazatanga ubuhamya bwiza kandi bazahinduka.”

Kuririmbira Imana kwa Ambassadors of Christ Choir ntibibuza ko bakangurira urubyiruko kuva mu ngeso mbi no kureka ibiyobyabwenge
Kuririmbira Imana kwa Ambassadors of Christ Choir ntibibuza ko bakangurira urubyiruko kuva mu ngeso mbi no kureka ibiyobyabwenge

Ambassadors of Christ Choir igiye gukora igitaramo gisoza ubukangurambaga batangiye muri Nyakanga 2017 bakangurira abantu kureka ibiyobyabwenge no gukunda Imana, bakaba barabikoreraga mu nsengero no mu bigo by’amashuri mu Rwanda hose.

Iyi Korali yatangiye mu mwaka wa 1995 ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 80. Korali y’abakuru igizwe n’abasaga 40 mu gihe y’abato igizwe nayo igizwe n’abandi 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe icyogitaramo nubuntu murakoze

freddy yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka