Umuhoza Delice yegukanye ikamba rya Miss w’Umurenge wa Mushishiro (Amafoto)

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss w’Umurenge wa Mushishiro ribaye bwa mbere ryegukanywe na Umuhoza Delice w’imyaka 19 y’amavuko.

Miss Umuhoza akikijwe n'ibisonga bye ari byo Mushimiyimana Claudette na Mukatuyizere Betty
Miss Umuhoza akikijwe n’ibisonga bye ari byo Mushimiyimana Claudette na Mukatuyizere Betty

Yegukanye iryo kamba kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017.

Igisonga cye cya mbere ni Mushimiyimana Claudette, wakunzwe cyane n’abafana naho igisonga cya kabiri ni Mukatuyizere Betty, wiyeretse neza kurusha abandi.

Miss Umuhoza wegukanye ikamba rya Miss Agaciro Mushishiro 2018 atangaza ko muri manda ye azahangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ikibazo cy’inda zitateguwe mu bana b’abakobwa.

Uyu mukobwa wahize bagenzi be bane bari bahanganye, yabaye Miss w’Akagari ka Rukaragata, ko mu murenge wa Mushishiro, mu mwaka wa 2015.

Miss Umuhoza yavuze ko kuba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rukaragata ari bimwe mu byamufashije gutsinda ku rwego rw’umurenge kuko amenyereye kubazwa kandi akaba yarize cyane.

Miss Umuhoza ubwo yari amaze kwegukana ikamba
Miss Umuhoza ubwo yari amaze kwegukana ikamba

Ku rutonde rw’ibibazo bisaga 60, Miss Umuhoza ni we wabaye uwa mbere mu gusubiza neza.

Miss Umuhoza avuga ko intego ari uguhatana kugeza kuri Miss Rwanda, atabigeraho akazafasha bagenzi be b’i Mushishiro kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda.

Dusabeyeze Eric, wateguye irushanwa rya Miss Agaciro Mushishiro 2018 avuga ko yishimiye uko ryagenze.

Avuga ko icyo agambiriye ari ugushishikariza urubyiruko rw’abakobwa gutinyuka bakagaragaza impano zabo kuko ari na bwo ruzabasha kuzibyaza umusaruro.

Bambika Umuhoza ikamba rya Miss Mushishiro
Bambika Umuhoza ikamba rya Miss Mushishiro

Akomeza avuga ko ikibazo cy’amikoro ari kimwe mu bituma irushanwa ritagenda neza nkuko abyifuza. Niho ahera asaba uwo ari we wese ushaka kumutera inkunga ko yamwegera kugira ngo uwo mushinga we urusheho gutera imbere.

Ubuyobozi rw’Umurenge wa Mushishiro bugaragaza ko bushyigikiye ibikorwa bya Miss Agaciro Mushishiro kuko ngo bituma urubyiruko ruharagaza ibitekerezo byarwo byaba ngombwa rugafashwa kubibyaza umusaruro.

Miss Umuhoza ubwo yiyerekanaga
Miss Umuhoza ubwo yiyerekanaga
Mushimiyimana Claudette wabaye igisonga cya mbere
Mushimiyimana Claudette wabaye igisonga cya mbere
Aba bakobwa ni bo bahataniraga ikamba rya Miss Agaciro Mushishiro 2018
Aba bakobwa ni bo bahataniraga ikamba rya Miss Agaciro Mushishiro 2018
Miss Rukaragata 2016 (wambaye ikanzu irimo ubururu) yari yitabiriye ibirori byo gutora Miss Mushishiro
Miss Rukaragata 2016 (wambaye ikanzu irimo ubururu) yari yitabiriye ibirori byo gutora Miss Mushishiro
Abahataniye ikamba rya Miss Mushishiro babazwaga ibibazo bagasubiza
Abahataniye ikamba rya Miss Mushishiro babazwaga ibibazo bagasubiza
Abafana bari bitabiriye ibirori byo gutora Miss Mushishiro 2018
Abafana bari bitabiriye ibirori byo gutora Miss Mushishiro 2018
Abari bagize akanama nkemurampaka
Abari bagize akanama nkemurampaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ko muzi guta igihe koko mu bidafite umumaro murabona bataberewe no kunyonga igare cyangwa athletisme maze ejo bakazahesha igihugu imidali. ibyo ntaho byageza umuntu mushuka gutyo kabisa.

imboni yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Ko muzi guta igihe koko mu bidafite umumaro murabona bataberewe no kunyonga igare cyangwa athletisme maze ejo bakazahesha igihugu imidali. ibyo ntaho byageza umuntu mushuka gutyo kabisa.

john yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

abamiss bari aha, hihihi iyo uryoshye uba uryoshye hihihii

dsp yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

abamiss bari aha, hihihi iyo uryoshye uba uryoshye hihihii

dsp yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

twishimiye miss wacu umuhoza.

Shingiro Deos yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Ubuse irirushanwa rya 2015,ryakurikije amategeko arigenga?cg uno mukobwa wanyu akura asubirinyuma.ko mbona ubungubu afite 19ans

David Nzasi... yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Aba miss baraha rwose!!!!!!!!!!!!!erega nabo biriyeeeeee

KARIMBA yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Good initiatives kabisa

DIDI yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Genda Rwanda uratengamaye!!

migambi yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Ni urugero rwiza n’ahandi barebereho, dushimira abateguye iri rushanwa. twifuriza manda nziza UMUHOZA Adelice azese imihigo ye neza!

ndi umunyeshuri wiga itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwnda.

nkurunziza jean baptiste yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ibibintu rwose Ntabwo ari byiza pe, ubabana mugiye kwigisha kwirya murumva aribyo? Mujya munenga ngo bambara amakoma? Ariko bano ndeba sha nibatambara ubusa nzaba ndora, ngo Miss w’Umurenge? Eeeeeee! Ahaaaa! Nimubice mumitwe nzaba ndora, Ubu muri bano ejobundi muzumvango babyaye, ahaaaaa simbifurije ibibi ariko ibi simbyemeye pe’

Nkundamatch yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka