Mu gitaramo cy’amateka, Charly na Nina basingije ‘Indoro’ yabazamuye
Charly na Nina bashyize hanze album yabo ya mbere bise “Imbaraga”, bashimira abafana bakunze iyo ndirimbo kuko ari yo yatumye bamenyekana.

Ku mugoroba wo kuri iyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, nibwo bakoze iki gitaramo cyabereye mu mahema ya Camp Kigali, kikitabirwa n’abafana benshi bari baje kubashyigikira.
Bungikanya bagize bati “Mbere twararirimbye ntako tutagize ntabwo mwari mutuzi, nyamara umunsi ‘Indoro’ yageze hanze mwese mwaratumenye muradukunda ntabwo twari twiteze ko tuzaba tugeze aha turashima Imana cyane.”
Muri iki gitaramo Charly na Nina baririmbye indirimbo z’Imana zirimo iza Gaby, Gahongayire na Israel Mbonyi baririmba indirimbo za Kinyarwanda babyinana n’abari bitabiriye iki gitaramo.
Nina yagize “Turirimbe Ikinyarwanda turi mu Rwanda twishimire ko turi Abanyarwanda twishimire ko dufite igihugu cyiza utabona ahandi.”

Muri iki gitaramo kandi banerekanye filime mbarankuru y’aho bavuye n’aho bageze, bashimira Imana ibagejeje ku rwego rwo kuba ibyamamare.
Charly na Nina bafatanyije n’abahanzi nka DJ Pius, Andy Bumuntu, Buravan, Juilana, mu gitaramo cyacuranzwe ku buryo bwa ‘Live’.
Amafoto

















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|