Chorale Christus Vincit igiye kumurika Album yayo ya mbere

Umuzingo (Album) w’indirimo 10 zihimbaza Imana niwo Chorale Christus Vincit igiye gushyira ahagaragara, ifashe abakunzi bayo kwizihiza Noheli.

Chorale Christus Vincit igiye kumurika Album yabo ya mbere
Chorale Christus Vincit igiye kumurika Album yabo ya mbere

Igitaramo cyo kumurikaa iyo Album giteganyijwe kuba ku itariki ya 24 Ukuboza 2017 muri "Centre Urumuri" hafi ya Christus i Remera.

Umuyobozi w’iyo Korali, Irankunda Kayonga Jean D’Amour avuga ko kuri icyo cyumweru bashaka kwinjiza abantu muri Noheli no gufasha abakristu kurushaho gusenga basingiza Imana.

Akomeza avuga ko bazaririmba mu ndimi zirenga eshanu, ku buryo yizeza abazakizamo gusabana n’Imana no kunyurwa ku mutima.

Agira ati “Tuzaririmba indirimbo nyinshi mu cyongereza, ikigande, ikinyarwanda n’ilingala. Umuntu uzaza muri iki gitaramo ntabwo azicuza rwose tuzabereka indirimbo nziza tunabinjize muri Noheli.”

Akomeza agira ati “Dufite indirimbo zitandukanye twihimbiye ubwacu nka Korali ariko dufite indirimbo indwi zigaragaza umwimerere wa Korali yacu ku buryo uriya munsi uzaba ari uw’imigisha ya Nyagasani.”

Chorale Christus Vincit yatangiye mu mwaka wa 2012 igizwe n’abaririmbyi barindwi gusa, kuri ubu ifite abaririmbyi basaga magana abiri (200), bari ku isi yose. Gusa ariko abayiririmbamo umunsi ku munsi ni 70.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NICE ABAZAZA ESE UBA HANZE YU RWANDA YABONA ALBUM YANYU GUTE?

Pacifique MWISENEZA yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Murikorari yubukombe imyaka mike mumaze mukaba mugeze kurwo rwego rushimishije mukomeze mutere imbere ndabafana

Ese umuntu arihanze yu RWANDA yayibona ate? uwo muzingo wizo ndirimbo!

Pacifique MWISENEZA yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

I really miss this choir.
twizeye ko muzaturyohereza nkibisanzwe.
God be With you, ni ukuri ukuntu mwitanga muzabihemberwa

Xxxxxxx yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Twizeye tudashidikanya ko tuzaryoherwa nk’uko bisanzwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Ni ukuri iyi Chorale iririmba neza pe. bizwi n’abumvira misa kuri Centre Christus i Remera buri kucyumweru 17h.
CVC tuzayigwa inyuma, ejo 24th inkoko niyo ngoma.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka