Abana bo muri Green Hills bahuruje imbaga ubwo bacurangaga indirimbo ya Noheli (Amafoto)

Abanyeshuri biga muri Green Hills Academy, ishuri riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali batunguye abantu ubwo bababonaga bacuranga ibicurangisho bya muzika bitandukanye.

Aba bana biga muri Green Hills Academy bacurangiye abantu baranezerwa
Aba bana biga muri Green Hills Academy bacurangiye abantu baranezerwa

Abo bana bari bambaye umwenda w’ishuri w’icyatsi n’umweru bacurangiye muri Pariking y’imodoka iri iruhande rw’inzu y’ubucuruzi izwi nka "CHIC" iri mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Ukuboza 2017.

Abo bana bari bambaye utugofero turanga Noheli tw’ibara ry’umweru n’umutuku, bacuranze ibicurangisho bitandukanye birimo imyirongi, Trumpets ingoma n’ibindi.

Kubera uko bacuranganga mu buryo bunogeye amatwi,byatumye abantu babarirwa mu bihumbi baza kureba no kwiyumvira uwo muziki.

Bacuranga ibicurangisho bitandukanye birimo imyirongi na Trumpet
Bacuranga ibicurangisho bitandukanye birimo imyirongi na Trumpet

Bamwe babegereye,abandi bari ahirengeye aho babitegeye neza, wabonaga batangajwe n’uburyo abo bana bacurangaga ibyo bicurangisho.

Abo bana ngo bari barimo kwitoza gucuranga indirimbo ya Noheli bazashyira hanze mbere gato y’umunsi mukuru wa Noheli wegereje.

Bahaga n'abandi bantu bakavuza ibicurangisho byabo
Bahaga n’abandi bantu bakavuza ibicurangisho byabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka