Israel Mbonyi na Aime Uwimana barahurira mu gitaramo kizihiza Noheli

Abahanzi batandukanye baririmba inyana ya ‘Gospel’, barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Gabby Kamanzi bazahurira mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli kizabera muri Kigali Convention Center.

Iki gitaramo kizaba kuwa Mbere tariki 26 Ukuboza 2017, cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli no kumenya akamaro ufitiye abakirisitu muri rusange, nk’uko bitangazwa na Aime Uwimana.

Yagize ati “Aho iki gitaramo gitandukaniye n’ibindi ni icyo kwibuka no kwizihiza kuza kwa Kirisitu.”

Mbonyi nawe yungamo avuga ko kwizihiza umunsi wa Noheli bifite igisobanuro ku bakirisitu n’abatari abakirisitu. Ati “Yesu ntiyaje ku bwacu gusa ahubwo yaje ku bwa twese. Iki gitaramo nticyari kimenyerewe kuko gifasha abantu kumenya agaciro ka Kirisitu.”

Gaelle Kayigi Uwera, ushinzwe kumenyekanisha iki gitaramo muri Sosiyete ya Rwanda event, ari nayo yagiteguye, avuga ko bahisemo aba bahanzi bagendeye ko ari bo bakunzwe mu njyana ya ‘Gospel’.

Avuga ko kandi bahisemo kugikorera muri Convention Center kugira ngo Abanyarwanda bumve ko ntaho bahejwe muri iyi hoteli kandi ko bakwiye kuhisanga.

Ati “Twashyize ku giciro gito 5.000Frw kugira ngo buri Munyarwanda yibonemo kandi yumve ko Convention Center atari ahantu ha bantu bamwe, ahubwo ari ahabantu bose.”

Biteganyijwe ko abahanzi bazaririmbira hamwe indirimbo zitandukanye zo kwizihiza Noheli, hanatumiwemo amakorali atandukanye arimo Korali Igisubizo, hakazanakirwa teyatere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntimwashyizeho isaha kizatangiriraho.

Murakoze

Kwibuka yanditse ku itariki ya: 24-12-2017  →  Musubize

Ntimwashyizeho isaha kizatangiriraho.

Murakoze

Kwibuka yanditse ku itariki ya: 24-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka