Reba Charly na Nina mu myiteguro yo kumurika Album yabo (Amafoto)
Mu gihe habura iminsi mike ngo Charly na Nina bamurike Alubumu ya mbere y’indirimbo zabo, abo baririmbyi bavuga imyiteguro y’igitaramo bayigeze kure.

Kuri ubu bakomeje imyitozo basubiramo indirimbo, bagorora n’amajwi babifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi ryitwa Neptunez Band bazwi muri Jazz Junction n’ababyinnyi bo mu itsinda rya Machinal bagizwe n’abasore batandatu.
Biteganijwe ko kumurika iyo Alubumu yabo bise "Imbaraga" bizaba ku itariki ya 01 Ukuboza 2017. Bizabera ahahoze ari Camp Kigali.
Ubwo Kigali Today yasuraga abo baririmbyi aho bakorera imyitozo muri Rosty i Kimironko, yasanze imyiteguro bayigeze kure.
Charly yavuze ko kumurika "Album" y’indirimbo yabo ya mbere ari igikorwa gikomeye ku buryo ngo abigereranya no kubyara.
Agira ati "Ni nko kwibaruka umwana nyine! Ni ikintu natwe duteguye bwa mbere, dufite icyizere ko bizagenda neza cyane! Urebye nyine dutegereje umunsi nyawo ariko twebwe turishimye cyane byaturenze.”

Mugenzi we Nina agira ati “Twiteguye, turi gukora imyitozo ya nyuma hanyuma turatumira abantu bose ko batazabura kuko igitaramo kizatangira kare hanyuma bazaze twishimane.”
Muyoboke Alex, umujyanama w’abo bahanzi yadutangarije ko mu bahanzi bose yabashije gukorana nabo, Alubumu ya Charly na Nina ari yo yishimiye kurusha izindi zose.
Agira ati “Ngira ngo urabizi namuritse Album nyinshi harimo iza ba Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Riderman n’abandi ariko iyi ya Charly na Nina iranshimishije cyane."
Akomeza agira ati "Hariho indirimbo nyinshi abantu batazi, ’live’ nziza, mbese ni ibintu maze amezi arenga atatu ntegura! Ibindi reka tubihe Imana ku wa gatanu.”

Dj Pius, umwe mu bahanzi bazagaragara mu gitaramo cya Charly na Nina nawe yari yaje mu myitozo.
Atangaza ko yiteguye kuzaha abafana be umuziki mwiza azaririmba anabyina, akazanaboneraho kuririmbira indirimbo ye nshya bazahamenyera.
Abandi bahanzi bazagaragara mu gitaramo cya Charly na Nina harimo Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Big Fizzo (Farious) na Julianna Kanyomozi.














Amafoto: Muzogeye Plaisir
Andi mafoto menshi kanda hano
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Baje bakenewe ndabona bafite akazoza nibakomereze aho