Iserukiramuco mpuzamahanga rya gikirisitu riraba kuri iki cyumweru
Iserukiramuco ryo kwerekana impano zishingiye ku bukiristu rikerekana imico itandukanye yo ku isi, rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya gatatu mu Rwanda.

Iri rushanwa riteganyijwe kubera kuri Petit Stade tariki 28 Mutarama 2018 rikazahuza amatsinda y’abaririmbyi 14 yo mu Rwanda.
Iri serikiramuco rizwi nka Christian Dance Festival ihuza abaririmbyi bahimbaza Imana bakayiramya mu matorero atandukanye bagahimbaza Imana bagendeye ku mpano ya buri muntu kandi mu muco bahisemo kwerekana.
Musoni Benjamin, umwe mu bateguye iri serukiramuco, avuga ko haba hari abatoza batandukanye bafasha abahimbaza Imana kumenya neza umuco w’igihugu bifuza kwerekana, bakabihitamo bagendeye ku bantu bazerekwa iyo mbyino n’umuco w’igihugu bifuje kwerekana.

Yagize ati “Ababyina bahitamo imbyino ijyanye n’umuco w’igihugu bazerekana bakareba n’abantu bazabyereka niba bizabashimisha. Tuba dufite n’abatoza bazabafasha gukora izo mbyino ku buryo babasha kubyina neza umuco w’igihugu bahisemo.”
Musoni avuga ko iri serukiramuco rifasha mu gukomeza kwamamaza ingoma y’Imana biciye mu mpano buri wese yifitemo.
Ati “Nbi ni ugukuza impano buri wese yifitemo mu kuramya no guhimbaza Imana kandi mu matorero haba hari impano nyinshi zikeneye kwihuza no kurushaho gutera imbere.”

Mu gihe bimenyerewe ko ibitaramo bya gikiristu ubundi ababyinjiramo binjirira Ubuntu, kuri iyi nshuro abazitabira iri serukiramuco ry’imbyino za gikristu bazishyura amafaranga.
Hazaba hari amatsinda amenyerewe kuririmba no kubyina mu matorero nka Shekinah Drama na Redeemed.
Ohereza igitekerezo
|
Uri serukiramuco Ni ryiza cyane rwose. ariko nagize ikibazo ko ntamakorali asanzwe azwi cyane yitabiriye?