Diamond ahamya ko atarashaka ariko afite umukunzi

Umuhanzi Diamond Platinumz uri mu Rwanda yatangaje ko ibyo abantu bumva mu bitangazamakuru ko akunda gusambana ari ibinyoma ko afite abana batatu gusa, akaba nta mugore arashaka.

Dimond mu kiganiro n'abanyamakuru avuga ku ishoramari agiye gukorera mu Rwanda
Dimond mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku ishoramari agiye gukorera mu Rwanda

Diamond yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mutarama 2018.

Ubwo yasubizaga ikibazo umunyamakuru yari amubajije niba kuba abyara abana benshi bitazamwicira urugendo rwe rwa muzika, yamusubije ko ibyo bamuvuga atari byo ko atajya asambana kandi ko nta mugore arashaka gusa avuga ko akundana na Zari.

Yagize ati “Mbabwije ukuri ko mfite abana batatu gusa. Nta mugore ndashaka ariko mfite umukunzi wanjye nkunda cyane Zari, ntabwo nshobora no kumuca inyuma ibyo mwumva burya ni ibinyoma.”

Diamond kandi yavuze ko atajya akoresha na rimwe amarozi ko abayiringira ntacyo bateze kuzageraho. Yasabye urubyiruko kugira abarugira inama beza bagakora cyane kandi bagasenga mu gicuku.

Ati “Niba ukuri muto ukiringira abarozi ntacyo uzageraho, ese kuki umurozi aza kuguha amahirwe kandi asize umwana we? Wibwira ko agukunda kurusha umwana we?

“Nageze kuri byinshi kuko abo dukorana ari beza kandi ngakora cyane namwe mujye mukora cyane mwibuke gusenga saa munani z’ijoro.”

Diamond arakomereza uruzinduko ari kugirira mu Rwanda aho ari kwamamza ubunyobwa acuruza n’umubavu akura mu ruganda rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Diamond avuga nibyo.Ariko nakosore aho avuga ko ZARI ari UMUKUNZI we.Iyo ubana n’umuntu mugamije kwishimisha gusa,mukora ibyo imana itubuza,ntimukabyite ngo ni “umukunzi” wanyu.Kuko iyo mumaze kumuhaga,muramuta.Ibyo se nibyo mwita gukundana? Imana itubuza gusambana,mwebwe mukabyita gukundana.Igitangaje,nuko mwese muvuga ngo muli Abakristu cyangwa Abaslamu.Nubwo mwumva ntacyo bitwaye,mumenye ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abajura,abicanyi,etc… (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha igihe gito,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukutagira ibitekerezo bizima.Nibyo bita Spiritual Myopia (kutareba kure).

kagabo yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka