Jose Chameleon yatunguye abakunzi be muri Kigali
Jose Chameleon umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cy’u Bugande yatunguye abakunzi be muri Kigali, ubwo yabaririmbiraga abasanze i Remera ahazwi nko kwa Jules.

Byari mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu, aho abantu bari bicaye kwa Jules binywera agacupa, batunguwe no kubona Jose Chameleon ahagurutse akabaririmbira indirimbo Valuvalu, ndetse n’Agatako yakoranye na DJ Pius wo mu Rwanda.
Uyu muhanzi yabwiye abakunzi be ko ari kujya muri Congo muri Festival yitiriwe Amahoro (Amani Festival), ariko akaba yanze kunyura mu Rwanda ataramukije abavandimwe be.
Ati” Ndi umunyarwanda kandi ndabakunda cyane, sinari kunyura hano ntabasuhuje”.

Yanaboneyeho gufata mu mugongo abakunzi ba Mugenzi we Radio wo mu itsinda rya Good Life uherutse kwitaba Imana, asaba Abanyarwanda kuguma kumwibuka no kwihanganisha abakundaga ibihangano bye.
Ohereza igitekerezo
|
Chameleon turakwemera cyane.Radio RIP,we will miss you!