Senderi yahigiye kwihorera kuri KNC akamuriza, naramuka atamusabye imbabazi mu ruhame

Umuhanzi Senderi International Hit yashavujwe n’amagambo yavuzwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa TV1 Kakoza Nkuriza Charles apfobya ibihangano bye ndetse avuga ko aramutse amusubije yahita arira ako kanya.

KNC nadasaba imbabazi Senderi ngo bizamubyarira amarira
KNC nadasaba imbabazi Senderi ngo bizamubyarira amarira

Mu magambo yanditse kuri Instagram umuhanzi Senderi Hit yavuze ko yababajwe no kumva umunyamakuru akunda kandi yubaha nka KNC atinyuka akamusebereza ibihangano ndetse akabipfobya amusaba gusaba imbabazi abafana be imbone nkubone nk’uko na we yamusebeje imbone nkubone.

Yagize ati “Si byiza ibyo wakoze mu busesenguzi bwiza nzi ugira mwitangazamakuru ufate akanya usabe imbabazi abafana banjye Live nk’uko wabikoze Live”.

Senderi akomeza avuga ko KNC ari umuyobozi yubaha kandi yemera ko Atari akwiye kuba umuvuga nabi.

Mu kiganiro kuri terefoni, Senderi yashimangiye ko amagambo yamuvuzweho na KNC ari amagambo apfobya ibihangano bye kandi ko mu buzima busanzwe ari inshuti ye ndetse bafite henshi bahurira akavuga ko natanasaba imbabazi mu ruhame wenda azanazisaba Imana ndetse ko atiteguye kumusubiza, gusa ngo bibaye kabiri cyangwa gatatu byaba ngombwa ko amusubiza.

Yagize ati “nta ribi ryanjye na KNC gusa nababajwe n’ibyo yakoze abafana banjye bakwiye gusabwa imbabazi, jyewe sinzamusubiza keretse bibaye kabiri gatatu, nibeshye nkamusubiza yahita arira direct”.

Senderiabicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yabwiye KNC ko natamusaba imbabazi azamuriza
Senderiabicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yabwiye KNC ko natamusaba imbabazi azamuriza

KNC aherutse kuvuga kuri TV1 ko Senderi akwiye kureka umuziki akibera umufana w’umupira w’amaguru kuko azi kwambara amahembe no kwikorera igitebo nk’uko yabikoraga muri Primusi Guma Guma, ndetse amwizeza ko yajya amwishyura neza, aho kugumya gutaka inzara gusa ibi KNC yaje kuvuga ko byari urwenya.

Nyamara kugeza ubu Senderi yari atarabivugaho ubu akaba aribwo yerekanye agahinda byamuteye.
Ntibyadukundiye kubona KNC ku murongo wa terefoni igendanwa gusa nibidukundira turaza kumenya icyo avuga ku magambo ya Senderi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Isi ntigira inyiturano!
KNC acishe make nkuko nawe ajya abyivugira agira ati; "Isi uwo itararya iba ikimushakira ibirungo".
Hari abakira nyuma bagakena; Hari nabakena nyuma bagakira!! (Muzee Buzizi Kizito).
Ninde wamenya icyo ejo buzacyana? (Umwami Salomon).
Boss KNC musabe imbabazi kuko iyo umugabo aguye utereraho utwatsi.
Kuko nundi wese ntiyakumvako ari urwenya wateraga cg kumugira inama, ahubwo humvikanye..KUMUKINA KUMUBYIMBA!
Kandi nk’umuntu w’inshuti yawe urebeko watereraho utwatsi Oriya modoka isubire mumuhanda.
NB: Nugira umuntu inama, cg gutebya uzayimugire muri ahiherereye.
Murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara nonese uvuze ko Nyirurugo yapfuye niwe uba amwishe.KNC mubyukuri ni umuhanga niyo mpamvu yitegereje abona Hit adafite impano yo kuba umuhanzi kandi niko kuri

Glory yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Mu byukuri rero ibyo KNC yavuze twarabyumvise nubwo wenda byari ugutebya usibye ko ari nabyo, ntabwo umuhanzi nka Senderi imofoka ye yagongwa akabura ayo kuyikoresha yarangiza akavuga ngo hit ni hit, ikindi amahembe yarayikwereye n’agataro kimwe mu kuba umufana ndavuga umuhuriga nka ba Rwarutabura cg akaba umukomedien kuko umuziki wo wenda yazajya ahimba indirimbo amatora yegereje gusa ariko nako dufite tuyisenge ubwo rero nubundi umuziki we ntaho uzamugeza kuko nubundi igihe awumazemo ntacyo afite kuko yasabye ko bamusubiza muri Pgg ubwo igihe yamaze aririmva ntacyo yavanyemo, ese nta nubwo yize imyuga ngo ashake akazi muri za atelier,amagarage ahhh.

Bepa yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Ahubwo x KNC wowe na Eric ninde watanze undi hit kuburyo usebya bazina sha wewe knc gendagake ugabanye kudutukira umuhanzi kko ibyo aririmba ntibihuyenibyuririmba. Turababaye aba fans ba senderi nukuri ahubwo turarega knc

Eric yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

birababaje nawariwowe yaramushebeje!!

bizimungu janepo yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Yewee birababaje cyane rwose umunyamakuru wumuhanga nka KNC twese twemera yihanukira agapfobya Senderi. kuruhande rwange birambabaje kuko aba bagabo bombi ndabakunda gusa KNC yihangane asabe imbabazi rwose. murakoze.

MUTABAZI Emmanuel Salvator yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka