Kubyina imbyino zigezweho biri kugana mu marembera

Bamwe mu bahoze babyina imbyino zigezweho (Dance Modernes), baravuga ko izi mbyino ziri kugana mu marembere, bakavuga ko biyemeje kurushaho kuzimakaza mu rubyiruko, kugira ngo mu Rwanda hazanaboneke kabuhariwe muri izi mbyino.

Mu mbyino zigezweho bakoramo utuntu tuba tubereye ijisho
Mu mbyino zigezweho bakoramo utuntu tuba tubereye ijisho

Ibi ngo bizatuma imyidagaduro yiyongera kandi ubu bwoko bw’injyana zigezweho, bukomeze butere imbere aho kuzima nk’uko byari bimaze kugaragara.

Niyomwungeri Aaron umwe uba mu itsinda ry’abakanyujijejo mu kubyina bigezweho, avuga ko guhera mu myaka ya 2006, 2007 na 2009 ari bwo ababyinnyi bagezweho bagiye bagaragara cyane mu Rwanda.

Nyuma y’iyo myaka ngo ababyinnyi b’iyi njyana igezweho bagiye bakendera, ibintu byagabanyije uburyohe bw’ababikunda ndetse imyidagaduro irahahombera.

Yagize ati “Muri iyi minsi imbyino gakondo ni zo ziri kuzamuka, ababyinnyi bagezweho ntibakigaragara ndetse njye nabonaga basa n’abatakibaho ugereranyije n’uko mu gihe cyacu byari bimeze. Ni yo mpamvu ndi gutekereza uburyo twagarura izi mbyino zigezweho”.

Izi mbyino nubwo zikendera zikundwa na benshi
Izi mbyino nubwo zikendera zikundwa na benshi

Niyomwungeri uba mu itsinda rya Vast Pro na we avuga ko abahanzi bakomeye mu bihugu byateye imbere bazwi cyane kubera kwimakaza imbyino zigendana n’indirimbo zigezweho, bituma abantu babamenya bakanidagadurana nabo ku buryo buhoraho.

Ibi ngo bafite indoto ko mu Rwanda bigiye kugerwaho, ngo kuko hari irushanwa ryo gutoranya ababyinnyi b’abahanga mu mbyino zigezweho riri kuba, rigamije kuzahitamo ababyinnyi b’abahanga bazajya bifatanya n’abahanzi mu ndirimbo zigezweho bikazongera agaciro.

baba babukereye mu gushimisha abantu
baba babukereye mu gushimisha abantu

Byitezwe ko ku itariki ya 17 Gashyantare 2018 ari bwo hazaboneka itsinda ry’ababyina bigezweho rizahiga ayandi, rikazaba ari ryo rizafata iya mbere mu guteza imbere izi mbyino.

Iri tsinda rizava mu irushanwa rimaze iminsi rizenguruka mu ntara, rikazasorezwa i Rubavu.

Muri iri rushanwa hahatanaga amatsinda 85 hakaba hasigayemo amatsinda 8 gusa azatoranywamo rimwe.

Urubyiruko rubyina imbyinozigezweho baba babukereye
Urubyiruko rubyina imbyinozigezweho baba babukereye
Bakora utuntu dutangaje kandi tubereye ijisho mu mbyino zigezweho
Bakora utuntu dutangaje kandi tubereye ijisho mu mbyino zigezweho
Babyina imbyino zikomoka mu mico itandukanye
Babyina imbyino zikomoka mu mico itandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sibyiza kwigana imicyo ituruka hanz, turabakunda

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka