Miss Rwanda 2018: Amajonjora y’i Rubavu, atanze abakandida 6 bazajya mu cyiciro gikurikira
Ubwo akanama nkemurampaka kajyaga guteranya amanota, abashyitsi n’abaterankunga baganiriraga mu matsinda bakoresheje amajwi mato, bibaza abashobora guserukira iyi ntara.

Abagize akanama nkemurampaka bagarutse mu byicaro byabo, n’abakobwa bongera guhamagazwa bose.
Hakurikije ibisubizo byatanzwe n’aba bakobwa bifite 45%, uburanga bufite 25% no gukurikiranya ingingo z’ibisubizo kuri 35% akanama nkemurampaka gakuriwe na Butera Isheja Sandrine, kemeje aba:
No 01 UWIMBABAZI Alliance
No 2 GACUKUZI BELYSE
No 03 NEEMA NINA
No 4 IRADUKUNDA Liliane
No 5 ISIMBI Chanelle
No 6 UWASE Fiona

Muri 7 bari bagaragaje ko bujuje ibisabwa, umwe gusa niwe udakomeje mu cyiciro gikurikira.
Guhera saa tanu z’amanywa, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda mu Burengerazuba bari batangiye kugera ahabera amajonjora, bamwe baherekejwe n’imiryango yabo abandi bararitse inshuti zabo ngo zibaherekeze.
Mu bakobwa bose bari biyandikishije muri iyi ntara, barindwi gusa nibo bagaragaye ko bujuje ibisabwa, nyuma yo gupimwa ibiro, uburebure no kugenzura ibyangombwa.

Mu ntambuko nk’iya banyampinga, n’amakanzu y’amabara anyuranye agera ku birenge, aba bakobwa bose babanje kwiyereka akanama nkemurampaka, nyuma hatangira kuza umwe kuri umwe bakurikije numero baba bahawe.
No 01 UWIMBABAZI Alliance, wavukiye muri aka karere ka Rubavu, imbere y’akanama nkemurampaka yarase ubwiza bw’intara y’u Burengerazuba, yibanda ku kiyaga cya Kivu kirobwamo amafi kikanakorerwamo ubukerarugendo.

No 2 GACUKUZI BELYSE, Witabiriye iri rushanwa akomotse Kicukiro, avuga ko afite ubwiza bufite intego n’icyizere gihagije.
Mu rurimi rw’igifaransa, Belyse yasobanuriye akanama nkemurampaka ko aramutse abaye Miss Rwanda yakoresha ubukangurambaga mu itangazamakuru, agamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yita ejo hazaza h’igihugu.

No 03 NEEMA NINA, wabanje kugaragaza ubwoba mu maso, yabajijwe igihe cya nyacyo yumva abakobwa bajya bashingira ingo mu Rwanda, asubiza ko byaba byiza bagejeje ku myaka 21, kuko aribwo umuntu aba akuze.
NINA utarigeze yitwa izina ry’Ikinyarwanda, yavuze ko afata Se nk’icyitegererezo cy’ubuzima bwe.

No 4 IRADUKUNDA Liliane, Ukunda imideri, yavuze ko azateza imbere ibyakorewe mu Rwanda (Made In Rwanda) naramuka abaye nyampinga w’u Rwanda.

No 5. ISIMBI Chanelle. Ngo yiyiziho guhora yisekera no kudakomeza ubuzima no kugerageza kutagirana ikibazo n’abantu.
Uyu yabajijwe uko yifuza kubona ejo he hazaza, asubiza ko yifuza kuzaba umushoramari ukomeye, nubwo ataramara guhitamo ibyo azashoramo imari.

No 6. UWASE Fiona , Imfura mu bana 4 waje aturutse ku Gisozi mu karere ka Gasabo, avuga ko yasanze ikintu cyafasha u Rwanda gutera imbere byihuse, ari ugukoresha umuco.
Yashimangiye ko aramutse abaye Miss Rwanda, yasaba Ministeri y’uburezi na Ministeri y’umuco bagashyiraho isomo ryihariye ryigisha umuco mu mashuri.

No 7. UMUKUNDWA Divine. Yaje kwitabira ijonjora avuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, yagowe no gusobanura uburyo yateza imbere umukobwa aramutse abaye Miss Rwanda.
Abajijwe icyo avuga ku miterere y’umukobwa w’i Nyamirambo nk’uko bijya byumvikana mu mvugo zigezweho, Divine yavuze ko hari abakobwa ba Nyamirambo bafite umutima nawe yishyizemo.

Abazahagararira i Burengerazuba bamenyekanye

Inkuru zijyanye na: Miss Rwanda 2018
- VIDEO: Iradukunda Liliane w’imyaka 18 niwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018
- Iradukunda yanditse amateka aba Nyampinga w’u Rwanda (AMAFOTO na VIDEO)
- Iradukunda Liliane niwe Nyampinga w’u Rwanda wa 2018
- Miss Rwanda 2018 aramenyekana mu masaha make
- Miss Rwanda 2018: Hatahiwe Rubavu yibarutse Jolly, Elsa, Igisabo na Guelda
- Miss Rwanda 2018: Batandatu nibo bazaserukira Intara y’Amajyaruguru
- Miss Rwanda 2018: Nyuma y’imyaka 5, Mike Karangwa ntakibarizwa mu bakemurampaka b’irushanwa.
- Abakabakaba 200 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018
- Abifuza guhatana muri Miss Rwanda 2018 baratangira kwiyandikisha kuri uyu wa kane
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese ukeka ko kubyara ari inenge nge nta kosa mbibonamo gusa wenda AKIWACU we niwe wagaya gusa nabwo kubera ko yabisabwe nawe uri umuntu wabikora ndabizi
Uyu muhango nubwo ari mwiza,ntibakawite "Nyampinga".Nyampinga bivuga umukobwa ntanga-rugero.Nyamara abakobwa benshi bigeze kuba Nyampinga (Miss Rwanda),bamwe barabyaye (urugero Bahati),abandi tubabona bambaye ubusa I Burayi muli Fashion Show,banitse amabere,ibibero na sex (urugero ni Akiwacu La colombe).Baba bagamije kwishakira Fame gusa n’amafaranga.This is very bad in God’s eyes.Nubwo abantu babona ntacyo bitwaye.