Irebere imodoka abasitari bo mu Rwanda batwara

Ushobora kuba warabonye zimwe muri izi modoka mu mihanda ya Kigali ukaba wakwibaza ba nyirazo. Niyo mpamvu Kigali Today yagukurikiraniye bamwe mu basitari bo mu Rwanda n’imodoka batwara.

1. Kate Bashabe

Kate Bashabe ni umwe mu batunze imodoka nziza mu byamamare byo mu Rwanda. Kate usanzwe ufite iduka ricuruza imyenda rya Kabash House afite imodoka yo mu bwoko bwa BMW X6.

2. Butera Knowless

Knowless wamaze kubaka izina nk’umwe mu bagore bashoboye muri muzika Nyarwanda, atunze imodoka ya Toyota Highlander yakozwe muri 2013. Akanavuga ko ari bwo bwoko bw’imodoka akunda.

3. Eric Rutanga

Rutanga ukina mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports atwara imodoka izwi nka "Gikeri" cyangwa Volkswagen Beattle.

4. Sekamana Maxime

Uyu rutahizamu w’ikipe ya APR FC, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C230.


5. Arthur Nkusi

Arthur umaze kumenyekana mu mwuga wo gusetsa nka "Rutura", atwara imodoka ya siporo yo mu bwoko bwa Peugeot 106.

6. Usengimana Faustin

Usengimana usanzwe ari myugariro wa Rayon Sports, wamukekera ko atwara imodoka ihenze nka Lamborghini kubera uburyo isa ariko yitwarira Toyota Celica ifite ibara ribereye ijisho.

7. Platini Nemeye

Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz, yahisemo kwigurira imodoka ya Toyota RAV4 yakozwe muri 2016. Izi modoka zimenyerewe ubundi gutwara n’abayobozi mu bigo bya leta.

8. TMC

TMC nawe ubarizwa mu itsinda rya Dream Boyz, akunze kugaragara atwaye Toyota Corolla Coupé y’umuryango umwe.

9. Tom Close

Tom Close wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B, akaba asanzwe ari n’umuganga, atwara Mercedes Benz C200.

10. Young Grace

Young Grace, umwe mu bakobwa bake bashoboye kwinjira mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kandi akaba anakirimo, nawe atwara "Gikeri" cyangwa Volkswagen Beattle.

11. Jean Baptiste Mugiraneza, Miggy

Miggy uherutse kugaruka mu ikipe ya APR avuye muri Gor Mahia yo muri Tanzania aho yari amaze igihe akina, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4.

12. Hakizimana Mhajiri

Mhajiri ukina mu busatirizi bw’ikipe y’Amavubi akaba n’umuvandimwe wa Haruna Niyonzima, atwara imodoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz.

13. Allioni Buzindu

Allioni umwe mu bahanzi batakigaragara cyane mu muzika Nyarwanda ariko yatunguranye muri iyi minsi aho ari gutwara imodoka nziza ya Mercedes Benz SLK350.

14. Pastor P

Pastor P utunganya umuziki akaba anafite Studio ya Beyond Record studio, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris yo mu mwaka wa 2008. Ku bwe ngo nta kunda imodoka cyane.

Agira ati "Ubu ndi kwegeranya amafaranga ngo ngure moto ihenze kuko ari zo nikundira."

15. Yannick Mukunzi

Mukunzi usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports atwara imodoka ya Volkswagen yo mu bwoko bwa "convertible".

16. Djihad Bizimana

Bizimana ukinira APR atwara Toyota Corolla.

17. Rwatubyaye Abdoul

Abdoul Rwatubyaye ukinira Rayons Sport atwara Touareg

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

waba ukeneye MC mu bitaramo byawe ni nama? waba ushaka ugukinira muri film igakundwa?waba ukeneye ugususurukiriza ibitaramo,amakwe nibindi birori? hamagara 0780357944. Instagram:sergeruganintwari

Ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

nitwa serge ntuye I Rusizi,ubaye ukeneye MC mu bitaramo byawe,amakwe,inama ndetse nibindi birori bitandukanye wahampagara kuri 0780357944.sibyo gusa kuko dususurutsa abantu mu buryo bwa comedy,ikinamico ndetse nibindi.gukina mu ma film nabyo ntitubitangwa kuko ari impano twifite mo.

N.B:aho ariho hose uherereye mu gihugu turahagusanga.murakoze!

Ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Abasitari bacu barakize pe!!!

TUYISENGE rachid yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

abahanzi bo murwanda baragafashe pe.

hagenimana j.baptiste yanditse ku itariki ya: 19-04-2019  →  Musubize

mfite ibibanza byinshi biri mu Bugesera hafi yikibuga kindege amasambu akora kumazi kubiyaga bitandukanye ushaka ubusobanuro wahamagara kuri 0788412998

felix yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Bosebaragerageje byakarusho;Knowles iye ihenzekurushazoseToyota H ighlander yihagazeho kwisoko.akurikiwenaRwatubyaye nubwo Tuarege itakirikwiraha gusanicomfortable interior nasoundsystem yaho nipowerful.

Emma yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

X6 ya Kate ihagazeneza gusa kigaliniho ifite agaciro I Lagos zikora( taxi crando)ku airport

Emma yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Bosebaragerageje byakarusho;Knowles iye ihenzekurushazoseToyota H ighlander yihagazeho kwisoko.akurikiwenaRwatubyaye nubwo Tuarege itakirikwiraha gusanicomfortable interior nasoundsystem yaho nipowerful.

Emma yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

nshyimiye itangaza makuru yatuzaniye aya mukuru ya bastari bacu keep up mukuzana utu tuntu ewana bafite ama car ya bwenge

danny yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Ya yindi y’iroza ya wa wundi ko ntayo mbonyemo?We si umu star!?

@@@@ yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

the ben na meddy bite ba riderman bafite igare

hey yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

hhhhhhh. igare.....

Titi yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

ABABA STAR NIBEZA TU

HAGENIMANA JEANBOSCO yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

ntago goho maria ariyo muri tanzaniya Niyo muri Kenya gusa mwakoze inkuru nziza

kipolo yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka