Impanga ngo ziterwa ubwoba n’Amatsiko abantu bakunze kuzigirira

Abavukana ari impanga bahuye muri iyi wikendi barasabana, bavuga ukuntu rimwe na rimwe abantu babitiranya cyangwa bakabagirira amatsiko, ibintu bibatera gutinya.

Aba bose ni impanga zitandukanye bari baje kwishimana hamwe
Aba bose ni impanga zitandukanye bari baje kwishimana hamwe

Ubu busabane bwabereye muri Olipmpic Hotel ku Kimironko, bwahuje impanga zisaga 100 kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abato n’abakuru bagaragazaga ibyishimo, bahoberana kandi bacinya akadiho bigaragara ko byari ibirori byo kubona abantu nibura babiri bigoye gutandukanya.

Kayiranga Victor na Kayiranga Teddy baravukana, batangaje ko batunguwe no kubona bagenzi babo bavutse ari impanga kandi ko byaberetse ko bashyize hamwe hari byinshi bageraho.

Aba bana bavukana ari batatu ni impanga
Aba bana bavukana ari batatu ni impanga

Kayiranga Victor yagize ati “Uyu ni umunsi nari ntegereje n’amatsiko menshi nabonye abantu bavukana basa cyane nibwira ko nidushyira hamwe bizatugeza kuri byinshi.”

Pascal Niyomwungeri umwe mu bagize impanga zateguye ibi birori, yatangaje bazakomeza guhura bagasabana, ariko banafashanya kuko bafite umwihariko utandukanye n’uw’abandi bantu kandi ko batagiterwa ipfunwe no kuba baravutse ari impanga.

Yagize ati “Wasangaga twitinya dufite n’ipfunwe kuko abantu babonaga tugenda twenyine twambara kimwe tukabona abandi bose batureba. Buri gihe tukumva ko tutameze nk’abandi, tumaze guhura twabonye ko ahubwo ari byiza tubona ko hari n’abandi benshi bameze nkatwe.”

Peacemaker Mbungiramihigo n'impanga ye Pravda bari bahari
Peacemaker Mbungiramihigo n’impanga ye Pravda bari bahari

Pacifite Iyamuremye impanga ya Niyomuremyi yavuze ko impanga zigira udukoryo twinshi rimwe na rimwe abantu ntibarabukwe.

Ati “Hari ubwo njya nohereza impanga yanjye ikampagarira ahantu abantu ntibarabukwe. Hari ubwo nari ngiye gukererwa akazi uwo tuvukana ari hafi ndamubwira ngo ampagararire aragenda arampagararira ntibarabukwa.”

Iki gikorwa cyo guhuza abavutse ari impanga cyatangiye mu 2012, aho bahura bagasabana ndetse bagakora ibikorwa bibahuza nko gusurana, gutabarana no gufashanya.

Aba ni bamwe mu bayobozi b'ihuriro ry'impanga
Aba ni bamwe mu bayobozi b’ihuriro ry’impanga

Mu Rwanda abana bavutse ari babiri umwe akenshi ahabwa izina rya gakuru undi akaba gatoya, kubera ko akenshi baba basa cyane hari ababyeyi bashyira akamenyetso ku mwana umwe kugira batazajya babibeshyaho.

Mu Rwanda nta mubare uzwi w’abantu bavutse ari impanga gusa iki gikorwa kimaze guhuza abagera kuri 200 (couples).

Byari ibyishimo kuri izi mpanga
Byari ibyishimo kuri izi mpanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

mujye mutumenyesha igihe muzahurira nanjye mvukana nundi

UMULISA Theogene yanditse ku itariki ya: 24-04-2019  →  Musubize

Yabaye byashobokaga impanga zose zo mu Rwanda zigahurira mu ishyirahamwe rimwe rikaba ONG ryagira ingufu kabisa. Ryabona n’abaterankunga benshi.

Muturage yanditse ku itariki ya: 17-01-2018  →  Musubize

Ntabwo ari uguta igihe nshuti. Kandi ntutekereze ko ntatandukaniro rihari kuko kuba umuntu yaravutse ari umwe no kuba baravutse barenze umwe ubwabyo biratandukanye ibyo rero n’impamvu ishobora guhuza abavutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ariko ubwo nta soni? Woe ubona ko bata igihe niba hari akazi bakwiciye ntuzabahembe cg uzabirukane! ubona iryo shyari ryawe rizakugeza ku ki?

Mugiraneza Philibert yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Impanga ninziza ndazikunda cyane, Gusa uwagira ahubwongo no mumuryango wanjye zizabonekemo nazabishimira Imana.

UWIDUTIJE Seleverien yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ndabifuliza Umwaka mushyaaaa ! w’ 2018 .
Uguhuru kwanyu mukishimana binteye ibyishimo byinshi cyane.
Ndabasaba kubishishikariza n’abandi batarabimenya,mujye mubibatumiramo nabo baze cyane cyane abatuye mu cyaro.
Murakoze cyane.
Inshuti yanyu Félicien Twagirayezu .

Twagirayezu Felicien yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

a total waste of time , maze se niba mwaravutse muri impanga ntimwavutse nk’abandi bana ?ubu se nabo bashinge ihuriro ??? mufite umwanya mwinshi wo gute ark courage mujye muhura 7 mu kwezii

just saying yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

wowe uri mubi cyane ishyari n’ubwirasi byarakumaze kuki se ubonako ubusabane bw’abana bavutse ari impanga ubuhinduye guta igihe.Ahubwo Imana ikubabarire cyane.Niba ntagitekerezo kizima warufite ibyiza nuko wari kwicecekera ,aho kugirango usenye ibyiza impanga zimaze kugeraho.

Oliver yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Imana ibyumve izabahe kutazazibyara kuko ayo magambo muvuze sayibiremwa bifite gutekereza

Kayiranga victor yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ntabwo ari uguta igihe nshuti. Kandi niba utekereza ko nta tandukaniro rihari uribeshya kuko rirahari kuba untu yaravutse ari umwe bitandukanye cyane nukuba abantu babiri cyangwa barenze babiri baravukiye rimwe, iyo rero n’impamvu ishobora gutuma abavutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi buhuza

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka