Abakabakaba 200 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 batangire gutoranywa, kuri ubu hamaze kwiyadikisha abakobwa 185 mu gihugu hose.

Uzasimbura Miss Elsa azamenyekana muri Gashyantare 2018
Uzasimbura Miss Elsa azamenyekana muri Gashyantare 2018

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagaragaza ko Intara y’Amajyaruguru ariyo imaze kugira abakobwa benshi biyandikishije kuko hamaze kwiyandikisha 39. Intara y’Iburengerazuba niyo ifite abakobwa bake biyandikishije bangana na 28.

Biteganyijwe ko amarushanwa abanza yo kujonjora abakobwa bazahatanira iryo kamba azatangirira i Musanze ku itariki ya 13 Mutarama 2018, bukeye bwaho bazahita bajya i Rubavu.

Ku itariki ya 20 Mutarama 2018 bazakomereza i Huye, ku itariki ya 21 Mutarama 2018 bajye i Kayonza naho ku itariki ya 28 Mutarama 2018, amajonjora azabera mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yavuze ko Miss Rwanda 2018 izarangwa n’impinduka nyinshi kugira ngo iryo rushanwa rikomeze kuba hejuru mu bwiza n’imitegurire.

Zimwe muri izo mpinduka ni uko mu gutora Miss Rwanda 2018, mu ntara zose n’umujyi wa Kigali hazatoranywa abakobwa 30 mu gihe mbere hatoranywaga 25.

Muri abo 30 bazatoranywamo 20 bazajya mu mwiherero ari nabo bazatoranywamo Miss Rwanda 2018.

Hazabaho icyiciro cyo gutora mbere imishinga y’abakobwa ihiga indi (pre-selection). Mu gihe hatorwaga ibisonga bine bya Miss Rwanda, ubu hazatorwa ibisonga bibiri.

Abo bakobwa kandi bazajya batoranya imishinga itatu ibe ariyo bazahuriraho mu kuyishyira mu bikorwa kuko ngo kuba buri wese yakoraga ku giti cye byatumaga umusaruro utagaragara uko bikwiye.

Biteganyijwe ko Miss Rwanda 2018 azamenyekana ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka