Davido mu mishinga yo gutaramira Abanya-Kigali muri Werurwe

David Adedeji Adeleke uzwi nka arateganya gukorera igitaramo yise ‘Miliyari 30”, i Kigali muri Werurwe 2018.

Nta gihindutse, Davido arataramira Abanyakigali muri iyi Werurwe
Nta gihindutse, Davido arataramira Abanyakigali muri iyi Werurwe

Iki gitaramo kizaba ari kimwe muri byinshi yakoreye muri Nigeria umwaka ushize akazabikomereza mu Rwanda.

Yiiise iki gitaramo “Miliyari 30” agendeye ku ndirimbo aba aririmbiramo umukobwa ko naramuka amubwiye ko amukunda Davido azashira miliyari 30 z’amafaranga kuri konti ye.

Mu mpera z’Ukuboza 2017 nibwo yasoje ibi bitaramo byanitabiriwe cyane muri Nigeriya, ikipe ishinzwe gutegura ibyo bitaramo yifuje ko yakomereza i Kigali bitewe n’uburyo indirimbo ze zihakunzwe. Zimwe mu ziri gucurangwa cyane harimo “If, FIA, na Fall”.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko abategura ibi bitaramo batangiye gushaka aho kizabera, gukodesha ibijyanye no kuyungurura amajwi (Sound) ndetse bakaba bari gutekereza n’amafaranga bazaca kugira ngo umuntu yinjiremo.

Bruce Intore, umwe mu bari gufasha Davido mu gutegura iki gitaramo avuga ko Davido nawe yiteguye iki gitaramo azakorera muri Kigali.

Bruce Intore nawe amaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera kugira uruhare mu kuzana abahanzi batandukanye nka Mr Eazi wo muri Ghana, Navio wo muri Uganda, Tekno Miles wo muri Nigeria na Sauti Sol to muri Kenya.

Davido ni umwe mu bahanzi bakorera ku migabane itandukanye ariko yahisemo gukomeza gucuranga injyana Nyafurika, bituma abantu basobanukiwe iby’umuziki bamufata nk’umwe mu Banyafurika bafite inkingi muzika Nyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka