Miss Rwanda 2018: Hatahiwe Rubavu yibarutse Jolly, Elsa, Igisabo na Guelda

Rubavu irusha utundi duce gutanga ba nyampinga benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda, ubu niho hagiye gukomereza amajonjora y’ibanze (auditions), muri Miss Rwanda 2018.

Miss Jolly, Elsa, Gisabo na Geulda bose baciye muri iyi ntara biyamamaza
Miss Jolly, Elsa, Gisabo na Geulda bose baciye muri iyi ntara biyamamaza

Mu buryo busa no guca agahigo, Rubavu niko gace kamaze guturukamo ba nyampinga babiri bikurikiranya, bambaye ikamba rya Miss Rwanda. Abo ni Miss Mutesi Jolly 2016, n’uwo yahaye ikamba, Miss Iradukunda Elsa 2017.

Miss Rwanda 2016 na Miss Rwanda 2017 bose biyamamarije Rubavu
Miss Rwanda 2016 na Miss Rwanda 2017 bose biyamamarije Rubavu

Ni nako gace kagiye kavamo abanditse amazina muri iri rushanwa, barimo nka Miss Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo, wanambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe n’imbaga mu marushanwa ya 2017.

Miss Igisabo yandikiye izina i Rubavu
Miss Igisabo yandikiye izina i Rubavu

Aha kandi hakomotse Shimwa Guelda igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2017, umwe mu bakobwa bagaragaje gusubiza mu buryo bwihagazeho, uhereye mu majonjora kugera ku munsi wa nyuma w’irushanwa ry’umwaka ushize.

Shimwa Guelda nawe yakomotse Rubavu
Shimwa Guelda nawe yakomotse Rubavu

Uyu mujyi ufatwa nk’uw’ubukerarugendo, ni nawo wakomotsemo Uwamahoro Natasha, wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2012, kubwa Aurore Kayibanda. Uyu Natasha yari yaranigeze kuba Nyampinga w’icyahoze ari Ishuri rikuru ry’imari n’amabanki (SFB) mbere yo kwitabira Miss Rwanda.

Uwamahoro Natacha aba igisonga cya Miss Rwanda 2012
Uwamahoro Natacha aba igisonga cya Miss Rwanda 2012

Rubavu imaze kuba nk’igicumbi cy’amahirwe y’abakobwa bahatanira iri kamba, igiye gukorerwamo amajonjora y’ibanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Mutarama, hatoranywe abazahatana n’abandi bakobwa baturutse mu gihugu hose.

Amakuru agera ku munyamakuru wa Kigali Today, aravuga ko mu barenga 100 biyandikishije mu gihugu hose, imyirondoro y’abarenga 20 ari iy’abiyandikishirije mu burengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka