Derek mu bahatanira kuziga mu ishuri rya Muzika

Derek Sano uririmba mu itsinda rya Active yagaragaye mu marushanwa atoranya urubyiruko ruzajya kwiga umuziki.

Derek yitabiriye amarushanwa yanga ko afatwa ifoto mu ifoto yubitse umutwe. photo by Lewis
Derek yitabiriye amarushanwa yanga ko afatwa ifoto mu ifoto yubitse umutwe. photo by Lewis

Aya marushanwa ategurwa n’Ishuri ryigisha muzika ryakoreraga ku Nyundo, ariko rikaba rigiye kwimukira i Kavumu mu karere ka Muhanga.

Mu gutangira amarushanwa, Derek yasabye ko atafatwa amafoto, yanga no kuvugisha abanyamakuru.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’iri shuri, Murigande Jacque uzwi nka Mighty Popo, yavuze ko kuba n’abahanzi bakunzwe mu gihugu baza mu marushanwa ari ibigaragaza akamaro k’iri shuri.

Yagize ati “Kubona umuhanzi nka Derek kurinjye ni ishema, abumva bashaka baza bakiga kuko umuntu yiga kugera apfuye, abumva ko babikeneye baza tukabakira.”

Abajijwe yabonye Derek mu marushanwa, avuga ko atabitangaza kuko amanota atarasohoka, ariko yemeza ko hari abana benshi bamutunguye kumurusha.

Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo Murigande Jacques aganira n'abaje guhatanira kuryigamo
Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo Murigande Jacques aganira n’abaje guhatanira kuryigamo

Ishuri rya Muzika buri mwaka rizenguruka uturere rishaka urubyiruko rwarangije ikiciro rusanjye “Tronc-Commun” rufite impano mu muziki kugira bajye kuryigamo.

Mu Karere ka Rubavu hahatanye urubyiruko 30 ruzatoranywamo batanu bazahatana mu marushanwa ya nyuma azabera i Kigali. Ariko Murigande akavuga ko abazitwara neza bashobora kuzahabwa andi mahirwe nyuma y’amarushanwa azakorerwa i Kigali.

Barushanwaga mu byiciro bitandukanye byo mu buhanzi
Barushanwaga mu byiciro bitandukanye byo mu buhanzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka