Jane Uwimana amaze kwiyubakira inzu no kugura imodoka kubera Karaoke

Umwe mu baririmbyikazi ba Karaoke bamaze kumenyekana mu Rwanda akaba n’umunyamakurukazi, Jane uwimana asanga abantu bose bakwiye kwiyumvamo impano ibabereye bakayiha agaciro kandi bakanayiha umwanya uyikwiye.

Uwimana Jane azwi mu tubari aho aba aririmba mu buryo bwo gusubiramo indirimbo buzwi nka "Karaoke"
Uwimana Jane azwi mu tubari aho aba aririmba mu buryo bwo gusubiramo indirimbo buzwi nka "Karaoke"

Ni nyuma y’uko uyu muririmbyikazi atangije mu Rwanda kuririmba Karaoke bamwe batabyemera nyamara bikaba bimaze gutuma yiyubakira inzu, akigurira imodoka n’ibindi akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.

Karaoke ni uburyo umuririmbyi aririmba indirimbo yakozwe n’abandi, akayirimba asoma amagambo ayigize kandi hatarimo ijwi ry’uwayihanze, akenshi bakibanda ku ndirimbo zakunzwe n’abantu mu bihe byatambutse cyangwa izigezweho ubwo buryo nibwo bita ubwa Karaoke.

Jane Uwimana avuga ko yatangije ibintu bya Karaoke mu Rwanda atazi neza niba bizamutunga ndetse atazi niba abantu bazabikunda gusa akaba atungurwa n’uburyo bifasha abantu no kurusha umuziki usanzwe.

Yagize ati “hashize imyaka 8 ntangije Karaoke mu Rwanda nakoze nikinira, kuko numvaga ko hanze hari abo bitunze, ntangira mu kabari uko iminsi ishira n’abandi bagenda babinsaba, abantu batangira kubyitabira, hari ubwo ndirimba ukabona nk’umukecuru araje afite amarangamutima menshi ati nibutse nkiri inkumi mpa nomero zawe uzaze undirimbire”.

Aha yari ku nzu ye avuga ko yakuye mu kazi akora ko kuririmba "Karaoke"
Aha yari ku nzu ye avuga ko yakuye mu kazi akora ko kuririmba "Karaoke"

Uwimana avuga ko amaze gufata mu mutwe indirimbo zirenga 1000, kandi ko yazifashe nta mbaraga nyinshi akoresheje kuko ari impano Imana yamuhaye, gusa akaba ashyira cyane ingufu mu kuririmba nka nyiri indirimbo.

Yagize ati “Nakuze nkunda indirimbo nkazisubiramo nzi indirimbo zirenga 1000, hari iziba zigezweho binsaba kuzikorera repetition isaha imwe iba impagije nkayizubiramo nk’inshuro 3 nkaba nyifashe neza kandi biroroha cyane kuko akenshi mba ndirimba ndeba amagambo ayigize ahubwo nkihatira kuyirimba nka nyirayo”.

Jane avuga ko Karaoke igira umwihariko utuma abantu bamenya neza ibyo indirimbo ivuga kuko bayirimba banasoma uko yanditse rimwe na rimwe bamwe bagatungurwa n’ubusobanuro bw’indirimbo baririmbaga batazi neza uko ivuga.

Jane avuga ko amaze kwiyubakira inzu iri muri miriyoni zirenga 45 z’amanyarwanda akura ahanini muri Karaoke n’ubwo afite n’ibindi akora.

Yagize ati “byagorana kuvuga ko ari Karaoke gusa ituma mbasha kwirihira amashuri, nkitunga n’ibindi ariko ni yo ya mbere inyinjiriza, ubu maze kubaka inzu yanjye muri Gacuriro, mfite imodoka, nirihira amashuri n’umwana wanjye ndetse nkanibeshaho”.

Jane ngo ashimishwa n’uko hari benshi yamaze kwigisha ibijyanye na Karaoke ndetse bakaba bagenda babisakaza n’ahandi henshi agasaba abantu bafite impano kutitinya ahubwo bagakoresha uburyo bafite mu kuzibyaza umusaruro.

Jane Uwimana ngo yatangiye acibwa intege n’abamwita indaya

Kubera ko akazi ka Karaoke kabera mu tubari n’amahoteri ngo ntabwo byoroshye ku mwana w’umukobwa bitewe n’uko abantu benshi babifata, rimwe na rimwe bakaba baragiye bamwita indaya gusa ngo agasanga imyumvire igenda ihinduka.

Ati “umuntu yajyaga ambaza korari ndirimbamo namubwira ko ndirimba mu kabari agahita ambonamo indaya, cyangwa nyuma y’akazi abagabo bakumva ko bankoresha ibyo bishakiye nkumva bansuzuguye, gusa nshimishwa n’uko imyumvire igenda ihinduka”.

Gusa Jane avuga ko kuririmbira mu kabari bisaba kugira ikinyabupfura kugira ngo udatwarwa n’ubusinzi cyangwa ingeso mbi kuko byose biba bishoboka.

Yagize ati “nagize amahirwe ntabwo nywa inzoga nyamara hari ubwo umuntu ashobora kuza ku kazi akagira ngo yasohotse akaba yakwishinga inzoga no kuririmba akaba yanaryama atinze kandi afite akazi ejo, nyamara ijwi naryo risaba kuruhuka, ubwo rero uba wica akazi kagutunze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Jane komerezaho kbsa turagushyigikiye gusa abacantege ntibabura gusa ningombwa ngo twige kubana nabo.

emerthe yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

ujya ukorera ahagana he?

didier yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Courage muri byose shenge kd turagufana!!! Umurava ugira uboneka hacye

Katy yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Mujye mushukana ngo muyakuye muri karaoke!!! murica abana b’u Rwanda bose bashirire mu tubare, ubu se koutavuze ko nyuma yo kubyina hashobora kuza uguha make, mukaryamana koko, ariko urabona koko waririmba imyaka ingahe ukagura imodoko, nukubaka inzu, nta album nimwe ugira, Ahaaa njye ntabyo nemeye.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Kuryamana n’umuntu nyuma yo kuririmba ubwo ni uburaya. Nyiri akabari niwe uhemba umuririmbyi, ngaho bara nawe aramutse akorera nka 20000frw ku mugoroba, mu migoroba itanu yaba abaye 100000frw agahita aba 400000frw ku kwezi. Mu mwaka ni hafi miliyoni5. Ariye ebyiri akabika eshatu se ntibyavamo? Ayo kandi ni amake ashoboka. Yishoye mu buraya se yakuramo angahe cg yayabona kangahe? Ntimugakunde guharabika abantu!

Alias Mukesha yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka