Miss Rwanda 2018: Batandatu nibo bazaserukira Intara y’Amajyaruguru

Mu gihe akanama nkemurampaka kajyaga kwiherera ngo gateranye amanota, ubwoba no kwitsa imitima byagaragaraga mu maso y’abahataniraga kuzagaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda i Musanze.

Aba ni bo bazaserukira Intara y'Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018
Aba ni bo bazaserukira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018

Akanama nkemurampaka kagizwe na Dr Higiro Jean Pierre, Butera Isheja Sandrine na Rwabigwi Gilbert, kafashe iminota 10 kegeranya amanota y’abahatana, bemeza ko abakobwa batandatu, aribo baserukira iyi ntara mu kiciro gikurikiraho muri Miss Rwanda.

Butera Isheja Sandrine wari uhagarariye aka kanama nkemurampaka, yavuze ko batanze amanota bakurikije Uburanga bw’umukobwa ku manota 25%, Ubuhanga 45%, naho Uburyo umuntu yashyiraga ku murongo ibyo asubiza bifite amanota 35%.

Ibi ngo ni byo bashingiyeho bemeza aba batandatu bakurikira ko aribo bazaserukira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018.

No 1 USANASE Shamim Irene
No 11 UMUTONIWASE Paula
No 2 ISHIMWE Belly Stecy.
No 8 IREBE Natasha Ursule
No 3 Umuhoza Linda
No 4 INGABIRE DIVINE

Uhereye ibumoso ni Gilbert Rwabigwi, Sheja Butera Sandrine na Dr Higiro bari gukemura impaka muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2018
Uhereye ibumoso ni Gilbert Rwabigwi, Sheja Butera Sandrine na Dr Higiro bari gukemura impaka muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2018

Mu bakobwa 13 bageze ahabera amarushanwa, 10 nibo bari bujuje ibisabwa.
Musanze ahabereye amajonjoya ya Miss Rwanda 2018, abakobwa 13 nibo bageze ahasuzumirwa ibisabwa, hatambuka 10, ari nabo bagiye imbere y’akanama nkemurampaka.

Mbere yo gutangira kunyura imbere y’akanama nkemurampaka no kubazwa ibibazo, abakobwa biyandikishije babanza gusuzumwa niba bujuje cyangwa batarengeje ibiro bisabwa, uburebure no usuzuma umwirondoro.

No 1. USANASE Shamim Irene

niwe wabanjirije abandi kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka.
Uyu asa n’uwatunguye akanama nkemurampaka ubwo yavugaga ibisekuru bye kugeza ku cya 9.

Ikibazo yabajijwe ni ikijyanye n’impamvu mu Rwanda bavuga ururimi rw’ikinyarwanda baruvanga n’izindi ndimi.

No 2. ISHIMWE Belly Stecy

Uyu yabajijwe ku nshingano za Miss Rwanda iyo amaze gutorwa, ndetse anabazwa icyo yakora kidasanzwe.

Ishimwe yasubije ko yatinyura urubyiruko rwo muri Musanze rukareka kwitinya, kandi akarwigisha indangagaciro.
Imbere y’akanama nkemurampaka, yabaye nk’ushima ibikorwa byakozwe n’abandi bambaye ikamba rya Miss Rwanda.

No 3. Umuhoza Linda

Mu cyongereza kinshi kivanze n’ikinyarwanda gicye, Umuhoza yagaragara nk’umukobwa ufite icyizere.

Isheja Sandrine wo mu kanama nkemurampaka, yamubajije kucyo atekereza ku bakobwa bihindura uruhu. Linda yavuze ko impamvu ari uko hari abakobwa baba bashaka gusa nk’abazungu, ndetse avuga ko aramutse yambaye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yaca burundu amavuta yitwa Mukorogo abagore bisiga.

No 4. INGABIRE DIVINE

Yabajijwe niba irushanwa rya Nyampinga riramutse ritabayeho hari iccyo abanyarwanda baba bahombye. Nocole yavuze ko abanyarwanda baba bahombye kuko iri rushanwa rigira uruhare mu guteza imbere umuco w’u Rwanda.

No 5. UMUTESI Nicole

Nicole yagaragaje nk’utazi neza akarere ka Musanze n’igice cy’amajyaruguru muri rusange, ariko abajijwe niba hari icyo ahazi cyakurura abantu, asubiza ko hari ibirunga n’imisozi bitandukanye n’insi misozi iba muri Kigali.

No 7. ISHIMWE Henriette

Nicole utagaragazaga kumwenyura bihagije immbere y’abakemurampaka, yabajijwe niba yemeranya n’urubyiruko rusiganirwa kujya gutura mu mahanga, asubiza ko igihugu cy’u Rwanda gikeneye abanyarwanda bose ngo bacyubake, nacyo kizamere nk’ibyo bihugu bajya guturamo.

Abajijwe uko yiyumva n’icyo yabwira abandi batari imbere y’ako kana, yasubije ko ari ibintu bimukomereye ndetse asetsa abari mu cyumba cy’ijonjora ubwo yagiraga ati “Utabusya abwita ubumera”

No 8. IREBE Natasha Ursule

Uretse gusobanura izina rye [Ursule] nk’izina ry’inyamanswa yibera mu butita, Natasha yanabajijwe icyo yifuza kuzaba mu gihe kizaza, asubiza ko yifuza kuba umuhanga muby’ubukungu.

No 10. IBUKA INES Carine

Carine wikundira amasomo y’ubugenge, yabajijwe icyo indangagaciro na Kirazira z’umuco zizamumarira, nuko asobanura ko zizamufasha kuba umunyarwanda wa nyawe, kandi zikamufasha kugera ku ntego ze.

No 11. UMUTONIWASE Paula

Paula usanzwe atuye Kimironko ya Gasabo, akaba umufana wa Cecile Kayirebwa, yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda 2018, yashishikariza abakobwa kuva mu biyobyabwenge no kwirinda inda zitateguwe, avuga ko yanyura mu mashuri akora ubukangurambaga.

No 12. MUTONIWASE Alpha Buyinza

Umutoniwase ufata kuza muri iri rushanwa nk’ubushake bw’Imana, akanarahira ko atakwambara Bikini, yabajijwe gahunda ya Leta yamukoze ku mutima, avuga ko gahunda yitwa “Bye Bye Nyakatsi” yayishimye. Naho Gahunda ya Leta yaguma gushyirwamo imbaraga, ngo asanga ari gahunda yo kuva mu manegeka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mwix nez yihangane kuko ataje mur5 banned fix year hit

habarurema patrick yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

banyaumusanze rwose mufitibitekerezo byiza ariko uwambere nabeyiviramo

clarisse yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

uwambere aba ari uwambere koko, ni mwiza pe!!!!!!!!!

Augustin alias Ruhengari yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

ngendabona bose baba bambaye ubusa ntanyigisho twabakurahope nigahunda yokwirira amafaranga ntanyampinga mbonamo nyampinga nuwambara akikwiza kandi nyampinga ntabarizwa kumaradio abamurugo naho abubu nukwirirwa bambayu busa kumatelevision ahaaaaaa nzabandeba abato tubakuraho imico mibi ariko nibarekeraho kuturoga rwose

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Bashicyi bacu mukomerezaho murashoboye.

Gahamanyi Lucien yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Nibyiza niba bajyindeye kubuhanga n’ubwiza muguha amahirwe Abakobwa kuzaseruka muri Miss Rwanda 2018. Ariko nyabuna bashicyi Bacu ibyo mwiyemeje mujye mubukora .ugatorwa uvuga ngo ntuzambara Bikini wasohocyera urwanda ukambara ubusa. Don’t give up fight up to end.

Gahamanyi Lucien yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka