Miss Rwanda 2018: Umuriro watumye ijonjora ry’ibanze muri Huye rihagarikwa iminota 30
Mu majonora y’ibanze ya Miss Rwanda abera mu karere ka Huye, umuriro wakomye mu nkokora imirimo y’akanama nkemurampaka, unadindiza abandi biyamamazaga.

Mu gihe hari hashize nk’iminota 3 akanama nkemurampaka katangiye kubaza uwitwa Ikirezi Mpore Marie Wivine wari wambaye numero 1, umuriro wahise ubura ibyuma by’amajwi biraceceka n’amatara aboneshereza abafotozi arazima.
Abari bari mu cyumba kiberamo amajonjora, bari batangiye kwishimira ko igikorwa gitangiye hakiri kare, kuko ahagana 2h30 umukobwa wa mbere yari amaze kugera imbere y’akanama nkemurampaka.
Ubwo uyu Ikirezi Mpore Marie Wivine yatangiraga kubazwa, nko mu minota 2 gusa, umuriro wahise ugenda asubizwa mu rwambariro. Mu gihe cy’iminota nk’5, yongera kugarurwa imbere y’akanama nkemurampaka, ariko atararangiza guhabwa ikaze ku nshuro ya 2, n’ubundi umuriro uba uragiye.
Uretse abanyamakuru n’abaterankunga b’irushanwa bari bari mu cyumba cy’amajonjora, bumvikanye binubira iri bura ry’umuriro ndetse banenga Hotel Credo itarateganyije ubundi buryo bwakwitabaza, urugero nka Motel ishobora gutanga umuriro igihe umuriro usanzwe waaba ugiye.
Muri iri rushanwa, umuriro wakenerwaga ahanini kubera ibyuma by’amajwi n’amatara yabugenewe afasha ba gafotozi kubona amafoto meza.
Mu minota 15, akanama nkemurampaka kari kicaye gategereje ko umuriro ugaruka ngo bakomeze akazi kabo, mu gihe abakobwa bo bari biyicariye mu rwambariro bibaza icyakurikiraho igihe uyu muriro waba utagarutse.
Ubuyobozi bwa Hotel Credo bavuze ko batunguwe n’uyu muriro, ariko abakozi batandukanye bagaragaye bihutira gushaka imashini itanga amashanyarazi.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ah%aaaaaaaaa
Aha bikaze ariko niyo niga
iratukanye mn
Ni gute nta generator baba bazajyanye in the first place
ntabwo aribyo ubutaha bagomba kwikosora
Just poor service. Hotel nkuru ya kweli idafite generator automatic?
Abobaswa Bategura Amarushanwa Nta Generator Bafite Birabaje Kbx Baraturya Boka Rya Amaby
Ndabyumva siko abantu bose bazi gusesengura amagambo, ariko ijambo kujojonjora ntirikwiye gukoreshwe igihe umuntu yifuza kuvuga guhitamo kuko iyo wajonjoye ikivomo ni intore n’injonjori. Ndabona ntawe wakwishimira kwitwa atwo.