Aba Bouncers bacunga umutekano w’abakomeye bateye inkunga abamugariye ku rugamba ingana na 1,800,000 Frw

Kigali Body Gard (B KGL), ni ishyirahamwe
ry’abasore n’abakobwa bazwi ku izina ry’aba Bouncers, bamenyerewe mu kurinda abahanzi, abanyacyubahiro babyifuza, cyangwa se kurinda umutekano ahantu hahurira abantu benshi, cyane cyane nko mu bitaramo, mu tubari twiyubashye, mu tubyiniro n’ahandi.

Itsinda rya BKGL rigeza ku bamugariye ku rugamba inkunga ya 1,800,000 Fre
Itsinda rya BKGL rigeza ku bamugariye ku rugamba inkunga ya 1,800,000 Fre

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama, abanyamuryango b’iri shyirahamwe, bateye inkunga ingana na 1,800,000Frw abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro.

Uhagarariye iri shyirahamwe, Kanimba Bosco, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje bibutse ko akazi bakora ko gucunga umutekano batagashobozwa gusa nuko bafite ingufu, ahubwo bagashobozwa n’uko bari mu gihugu gitekanye kandi giteye imbere, bakifuza gufasha abamugariye ku rugamba rwo guharanira ko ibi byose bigerwaho.

Yagize ati “Ibi twakoze ni uguha agaciro igihugu cyacu, si imbaraga z’umubiri zituma dukora akazi kacu ahubwo ni umutekano uba utuzengurutse, twaje kwibuka ababiharaniye”.

Kanimba Bosco uhagarariye BKGL avuga ko iki gikorwa kigamije guha agaciro abagahaye igihugu
Kanimba Bosco uhagarariye BKGL avuga ko iki gikorwa kigamije guha agaciro abagahaye igihugu

Coloneri Ruzibiza James wari uhagarariye Minisiteri y’ingabo muri iki gikorwa, yashimye abasore n’abakobwa b’ibigango barinda abahanzi bakanacunga umutekano ahantu habaye ibirori, avuga ko iki ari igikorwa gikwiye kuba intangarugero, ku bantu bose bagira umutima usubiza inyuma amaso ngo bibuke aho bavuye.

Yagize ati “Urubyiruko rwahawe ibyiza n’igihugu kugira ngo batekereze neza bakorere igihugu. Iyo tureba amajyambere atuzengurutse tujye twibuka abafashe iya mbere bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakamugara kugira ngo tube tumeze neza ubu”.

Umwe mu bamugariye ku rugamba Ndekezi John we ngo asanga igikorwa nk’iki kibaha icyizere ko abakiri bato bazakurana umutima wo kwitangira igihugu no guharanira ibyiza byacyo.

Yagize ati “Iki ni igikorwa kidasanzwe cyongera kutwereka ko hari abantu bazatabarira igihugu bakanakirwanira. Ntako bisa kubona abantu bazirikana ko twatabariye igihugu”.

Abamugariye ku rugamba ba Nyarugunga
Abamugariye ku rugamba ba Nyarugunga

Muri Nyarugunga habarurwa abamugariye ku rugamba basaga 60, bakaba bafite ibikorwa bibateza imbere mu buhinzi bw’inyanya bugezweho, korora inka n’ibindi.

Aba basore n’abakobwa b’ibigango bibumbiye muri B KGL ni ku nshuro ya Kane bakora ibikorwa by’urukundo, birimo no gusura urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi.
Iyi nkunga yatanzwe n’abanyamuryango ba B KGL bagizwe n’abasore 22 n’abakobwa 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This is a very good gesture.Abantu bamugaye tugomba kubafasha,kuko ni abantu nkatwe.Natwe bishobora kutubaho.Ariko nagirango nibutse abantu yuko imana yavuze ko izakiza abantu bamugaye kimwe n’abahumye.Bisome muli Yesaya 35:5,6.Ibyo bizaba mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13.Niyo mpamvu tugomba gukora ibyo imana idusaba kugirango tuzabe muli iyo si nshya.Abantu bamugaye nabo bagira uruhare mu gukorera imana.Ngirango mujya mubona abantu bamugaye nabo bari mu mihanda,babwiriza ubwami bw’imana,buzaza bugahindura isi paradizo.
Nkuko tubisoma muli Yohana 14:12,uwo murimo wo kubwiriza,Yesu yasize awusabye abakristu nyakuri bose.
Niyo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come).Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,Yesu niwe uzahabwa kuyobora isi yose,izahinduka igihugu kimwe.Intambara zose zizavaho kuko abantu bose bazaba bakundana.

gisagara yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka