Diamond agiye kuzana uruganda mu Rwanda anahagure inzu yo guturamo

Umuhanzi Diamond Platinumz w’Umunyatanzaniya yatangaje ko yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda akaba anateganya kuhashinga uruganda, akaba anateganya kuhagura inzu yo guturamo.

Dimond mu kiganiro n'abanyamakuru avuga ku ishoramari agiye gukorera mu Rwanda
Dimond mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku ishoramari agiye gukorera mu Rwanda

Ibi ngo yabitewe n’ukuntu Abanyarwanda bakunda umuziki we, bituma yifuza guha urubyiruko amahirwe yo kubona akazi n’abahinga ubunyobwa bakabyungukiramo.

Yagize ati “Abanyarwanda bakunda umuziki wanjye. Naratekereje nibaza impamvu nanjye ntazana ubucuruzi buturuka mu muziki wanjye, kugira ngo mbe naha akazi urubyiruko ruzabucuruza ndetse umunsi nahazanye n’uruganda abacuruza ubunyobwa bakabona amafaranga.”

Diamond kandi yavuze ko agiye kugura inzu yo guturamo mu Rwanda akaba ari umushinga agitekerezaho, atahatura akazayigura akajya aza kenshi mu Rwanda kuharuhukira.

Diamond yatangije ubucuruzi bw'Ubunyobwa bwamwitiriwe mu Rwanda
Diamond yatangije ubucuruzi bw’Ubunyobwa bwamwitiriwe mu Rwanda

Ibi byose ngo abiterwa n’uburyo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda bakamukunda cyane cyane umukuru w’igihugu Paul kagame.

Yagize ati “Ni he wasanga isuku cyangwa umutekano nko mu Rwanda? Barankunda nanjye ndabakunda. Noneho nkunda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni yo mpamvu nahisemo kuhatura cyangwa kuhaza kenshi ndetse nkanahashyira ubucuruzi.”

Arifuza gufasha urubyiruko rudafiote akazi mu rwanda rukajya rucuruza ubunyobwa
Arifuza gufasha urubyiruko rudafiote akazi mu rwanda rukajya rucuruza ubunyobwa

Diamond kandi ngo agiye gushinga inzu y’umuziki yitwa Wasafi mu Rwanda mu gihe cya vuba akazanashinga radiyo na Tereviziyo yitwa Wasafi muri Tanzaniya.

Yatanze amafaranga y’umwaka yo kuvuza abana barererwa muri Jordan Foundation

Nyuma yo gusura abana ba Jordan Foundation, umuhanzi Diamond ngo yasanze ikibazo bafite gikomeye ari ukuvuzwa kuko buri kwezi bavuzwa kandi ko ubwisungane mu kwivuza butabikora byose. Avuga ko amafaranga yose arenga ku ya mitweli azajya ayatanga mu gihe cy’umwaka.

Yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu
Yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2018, Diamond anyura mu mihanda ya Nyamirambo yifotozanya n’abakunzi be. Azabikora anarambagiza amazu azatoramo imwe yo kugura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ariko azagere no mu ntara

erick yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka