Miss Rwanda 2018 igiye gutangirira Musanze

Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigiye gutangira mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze.

Miss Rwanda 2018 igiye gutangirira i Musanze
Miss Rwanda 2018 igiye gutangirira i Musanze

Amajonjora y’ibanze ahuza abakobwa biyandikishirije muri buri ntara, agiye gutangirira ku biyandikishirije mu majyaruguru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018.

Amakuru aravuga ko iyi ntara ari imwe mu ziyandikishirijemo umubare munini nk’uko byanagendaga mu marushanwa yabanje.

Ni intara ifite amateka meza mu bijyanye n’iri rushanwa, kuko miss Kundwa Doriane wambaye iri kamba muri 2015, ariho yari yiyamamarije, ndetse nyuma haza kuva Umuhoza Sharifa, umwe mu bagaragaje gukundwa cyane n’abaturage b’iyi ntara, wanahawe ikamba ry’umukobwa wakunzwe na rubanda muri 2016.

Miss sharifa na Miss Kundwa bose biyamamaje bahagarariye Intara y'Amajyaruguru
Miss sharifa na Miss Kundwa bose biyamamaje bahagarariye Intara y’Amajyaruguru

Gusa umwaka ushize wa 2017 usa n’utarahiriye iyi ntara muri aya marushanwa, kuko mu bahiyamamarije, uwageze hafi ari Tumukunde Laurette wagarukiye muri 15 bagiye mu kiciro cya nyuma, ariko nta kamba yigeze ahabwa ndetse ntiyanabonetse mu bakobwa 5 bavuyemo Miss Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yeah miss Rwanda ni gikorwa cyiza GS iyo cyiganjemo abana babakene cyane byafasha igihugu gutera imbere murakoze

shukuru solange yanditse ku itariki ya: 31-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka