Mozes Radio waririmbaga muri Good Life yitabye Imana
Abakunzi b’umuziki wa Uganda babyukiye ku nkuru y’akababaro y’uko umwe mu bari bagize itsinda rya Good Life, Moses Ssekibogo wari uzwi nka "Radio" yitabye Imana.

Iby’urupfu rwe byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu bitaro ameze nabi cyane.
Yagiye muri "Coma" nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.
Amakuru atandukaye yakomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru ku cyaba cyarateye ubwo bushyamirane, avuga ko byaturutse ku kutumvikana na nyir’akabari, bigatuma ushinzwe kukarinda yadukira Radio akamuhondagura akamugira intere.

Ariko abaganga bemeje ko yakubise umutwe hasi, akagira ibikomere by’imbere mu mutwe, byanatumye abakunzi be bamara iminsi bahagayikiye ubuzima bwe.
Mbere gato y’uko apfa, abakunzi be bari bamuteguriye amasengesho yo kumusengera, yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018
Ohereza igitekerezo
|
iman.imwacira mubaya twamukundaga.AFRC duhombyebyinci.apfuye kamurumunawa jose kamirion.ubanza.rumucowa turiyatubari.twaho.imana.imuhe ijuru.nib
imana imuhe iruhuko ridashira radio yazize ubusa rwose
ndabashimiye cyane ariko, imana imwakire kuko yari uwagaciro kuritwe
gusa turababaye abakunzi knd habeho gukurikirana uteye urupfu rwe knd anabiryozwe
Death is end of part of life but ugukuye ku isi abigizemo uruhare ndumva nawe iherezo rye birangira apfuye.so life is good journey to Allah
Uwo yakubisuwo muntu agende kwihana asengegwe.kuko yamenje amaraso arahuma
RIP our Radio. we’ll keep remembering you.
abakozi bakwiriye guhanwa byintangarugero
Moses imana ikwakiremubayo💟 gusausize mugahinda Benshi? 😢😢😢
Imana yomwijuru imwakire mubayo kabisa nkunda good life crew cyane gusa ntakundi.
BIRABABAJE Moses IMANA IKWAKIRE KBSA
gusa birababaje imana imwakire mubayo