Mozes Radio waririmbaga muri Good Life yitabye Imana

Abakunzi b’umuziki wa Uganda babyukiye ku nkuru y’akababaro y’uko umwe mu bari bagize itsinda rya Good Life, Moses Ssekibogo wari uzwi nka "Radio" yitabye Imana.

Radio yitabye Imana
Radio yitabye Imana

Iby’urupfu rwe byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu bitaro ameze nabi cyane.

Yagiye muri "Coma" nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.

Amakuru atandukaye yakomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru ku cyaba cyarateye ubwo bushyamirane, avuga ko byaturutse ku kutumvikana na nyir’akabari, bigatuma ushinzwe kukarinda yadukira Radio akamuhondagura akamugira intere.

Radio asize icyuho mu itsinda rya Good Life ryashimishije benshi mu karere
Radio asize icyuho mu itsinda rya Good Life ryashimishije benshi mu karere

Ariko abaganga bemeje ko yakubise umutwe hasi, akagira ibikomere by’imbere mu mutwe, byanatumye abakunzi be bamara iminsi bahagayikiye ubuzima bwe.

Mbere gato y’uko apfa, abakunzi be bari bamuteguriye amasengesho yo kumusengera, yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

iman.imwacira mubaya twamukundaga.AFRC duhombyebyinci.apfuye kamurumunawa jose kamirion.ubanza.rumucowa turiyatubari.twaho.imana.imuhe ijuru.nib

baraira jacque yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

imana imuhe iruhuko ridashira radio yazize ubusa rwose

nsengiyumva ronald yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

ndabashimiye cyane ariko, imana imwakire kuko yari uwagaciro kuritwe

ombeni Tedy yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

gusa turababaye abakunzi knd habeho gukurikirana uteye urupfu rwe knd anabiryozwe

wemba yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Death is end of part of life but ugukuye ku isi abigizemo uruhare ndumva nawe iherezo rye birangira apfuye.so life is good journey to Allah

Ernest NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Uwo yakubisuwo muntu agende kwihana asengegwe.kuko yamenje amaraso arahuma

Gad innocent yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

RIP our Radio. we’ll keep remembering you.

shaka yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

abakozi bakwiriye guhanwa byintangarugero

THEOGENE yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

Moses imana ikwakiremubayo💟 gusausize mugahinda Benshi? 😢😢😢

Mr Gideon yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

Imana yomwijuru imwakire mubayo kabisa nkunda good life crew cyane gusa ntakundi.

rudasingwa yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

BIRABABAJE Moses IMANA IKWAKIRE KBSA

BIKORIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

gusa birababaje imana imwakire mubayo

sovath yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka