Muri shampiyona ya Volleyball yari igeze ku munsi wa gatatu ku wa gatandatu tariki ya 15/3/2014, kuri Club Rafiki i Nyamirambo, habereye imikino y’amakipe atatu akomeye mu Rwanda, aho APR VC yatunguye Rayon Sport na KVC ikazitsinda amaseti 3-1.
Ikipe ya APR FC ikomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles igitego 1-0, ikaba ikomeje kurusha amanota atatu Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’ubwo yatsinze Mukura ibitego 3-1.
Amakipe ya APR na Rayon Sport aho ava akagera akunda guhangana mu mikino itandukanye, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014 zirahurira mu mukino wa shampiyona ya Volleyball igeze ku munsi wayo wa gatatu, zikazakinira kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Mukura Victory Sport na Rayon Sport ziheruka gutsindwa imikino ya shampiyona iheruka, zirahura mu mukino w’umunsi wa 20 ubera kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014.
Hashize amezi atari make abantu benshi batuye igihugu cya Brazil kizakira imikino y’igikombe cy’isi giteganyijwe mu mwaka wa 2016 bakora imyigaragambyo banatanga ubutumwa bwamagana kwakira iyo mikino mu gihugu cyabo.
AS Kigali yari imaze iminsi mu marushanwa mpuzamahanga, yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2014.
Manchester City yo mu Bwongereza na Bayern Leverkusen yo mu Budage nazo zasezerewe muri 1/8 cy’irangiza mu irushwanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na AC Milan.
Olivier Mulindahabi wari Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Mukura Victory Sport niwe wagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 12/3/2014, nyuma yo gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini abari abakindida batatu bakoze mu cyumweru gishize.
Uzamukunda Elias uzwi cyane ku izina rya ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi bavuga ko bamerewe neza cyane mu makipe yabo ariko ko bifuza kujya mu yandi makipe yo muri za shampiyona zikomeye kurushaho, kugirango nabo bakomeze gutera imbere.
Abana bato bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Ngororero barifuza ko abashinzwe kuzamura impano z’abana babitaho kuko nabo basanga bafite impano ndetse bakavuga ko bashobora no kwerekana itandukaniro n’abandi.
Amakipe ya football na volleyball y’umushinga uri mu mirimo yo kubyaza gazi metani yo mu Kivu amashanyarazi (Kivu Watt) ngo afite inyota yo kwiyubaka akagera muri shampiyona zo mu Rwanda nibura mu cyiciro cya kabiri.
Rayon Sport yananiwe gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 9/3/2014.
Ikipe ya APR FC yasubiye ku mwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 8/3/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izasubira mu myitozo ku wa mbere tariki ya 10/3/2014 yitegura gukina na Sudan y’Amajyepfo mu mukino ubanza w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.
Ikipe ya AS Kigaki ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yasezereye Al Ahly Shendi yo muri Sudan hitabajwe za penaliti mu mukino wo kwishyura wabereye muri Sudan ku wa gatanu tariki 7/3/2014.
Ku wa gatatu tariki 5/3/2014 nibwo itsinda ry’abakinnyi batandatu b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare bahagurutse i Kigali berekeza muri Algeria, aho bazitabira amarushanwa icyenda mu gice kingana n’iminsi 21.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yanganyije igitego 1-1 n’ikipe y’u Burundi mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura kuri uyu wa gatatu tairki ya 5/3/2014.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu turere two mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko imikino ari kimwe mu bituma ufite ubumuga yiyumvamo icyizere igihe awukina ndetse bikaba akarusho igihe habayeho amarushanwa ku rwego rw’igihugu.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Bujumbura mu Burundi aho igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu ‘Intamba ku rugamba’, umukino uzabera kuri Stade Prince Louis Rwagasore kuwa gatatu tariki ya 5/3/2014.
Valens Ndayisenga na Girubuntu Jeanne d’Arc nibo begukanye imyanya ya mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Farms Circuit’ ryabereye mu ntara y’Iburasirazuba ku wa gatandatu tariki ya 1/3/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru, yakomeje mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gusezerera Kenya mu buryo bugoranye mu mukino wo kwishyura wabereye i Machakosa muri Kenya ku cyumweru tariki ya 2/3/2014.
Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yatsinze ikipe ya Al Ahly Shendi yo muri Sudan igitego 1-0 mu mukino ubanza wabareye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 1/3/2014.
Kuri uyu wa kane tariki ya 27/3/2014, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagore yerekeje i Nairobi muri Kenya, aho igiye gukina n’ikipe ya ho umukino wo kwishyura mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.
Uretse ikipe ya Chelsea yabashije kunganyiriza mu gihugu cya Turukiya na Galatasaray 1-1, andi makipe yose y’Ubwongereza yatsinzwe n’ayo byahuye muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League.
Umukino wo kwishyura uzahuza ikipe ya Kenya y’abagore n’iy’u Rwanda uzabera kuri Kenyatta Stadium iherereye mu gace kitwa Machakos muri Kenya ku cyumweru tariki ya 1/3/2014.
Abakinnyi 23 bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Nshimiyimana Eric, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/2/2014 batangiye umwiherero wo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda n’u Burundi tariki 5/3/2014 i Bujumbura.
Umutoza wa Police FC, Sam Ssimbwa, ubwo yari amaze gutsindwa na Rayon Sport ibitego 2-1 ku cyumweru tariki ya 23/2/2014, yavuze ko igikombe gisigaye hagati y’amakipe abiri, Rayon Sport na APR FC.
Espoir Basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka, yatangiye shampiyona y’uyu mwaka yitwara neza cyane ubwo yanyagiraga 30 Plus amanota 105-40 mu mukino wabereye muri Camp Kigali ku cyumweru tariki ya 23/2/2014.
Rayon Sport yongeye gufata umwanya wa mbere muri Turbo King National Football League, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 18 w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 23/2/2014.
Luc Eymael, umutoza mushya wa Rayon Sport ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi aribaza impamvu mu Rwanda amakipe amwe n’amwe afite abafana benshi ariko bakareba umupira bacecetse aho gushyigikira amakipe yabo.