AS Kigali yasezereye Al Ahly Shendi kuri penaliti, ikora amateka yaherukaga mu myaka 7 ishize
Ikipe ya AS Kigaki ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yasezereye Al Ahly Shendi yo muri Sudan hitabajwe za penaliti mu mukino wo kwishyura wabereye muri Sudan ku wa gatanu tariki 7/3/2014.
AS Kigali yakomeje muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo kwitabaza za penaliti igatsinda 5-4, kuko igitego 1-0 yari yaratsindiye i Kigali, Ahmed Adel wa Al Ahly Shendi yaje kucyishyura ku monota wa 90 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Khartoum Stadium.

AS Kigali yari yajyanye impamba y’igitego kimwe yakuye mu mukino ubanza wari wabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize I Kigali, yagiye gukina umukino wo kwishyura muri Sudan ishaka kongera gutsinda ibindi bitego ariko isanga Al Ahly Shendi yayiteguye neza.
Amakipe yahanganye habura igitego, igice cya mbere kirinda kirangira. Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yombi yakomeje kunanirana, ariko umukino uri hafi kurangira, ku munota wa 90, Al Ahly Shendi ibona igitego cyatumye akazi ka AS Kigali gakomera, kuko amahirwe yo gusezerera Al Ahly yatangiye kugabanuka.
Kuba AS Kigali yari yaratsindiye i Kigali 1-0, na AL Ahly Shendi ikaba yari itsinze 1-0 iwayo, byasobanuraga ko kugirango hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/8 cy’irangiza hitabazwa za Penaliti.

AS Kigali yateye penaliti zayo zose uko ari eshanu neza, maze iya nyuma ya Al Ahly Shendi, Emery Mvuyekure, umunyezamu wa AS Kigali ayikuramo, bityo iyo kipe y’umugi wa Kigali ibona itike yo kuzakina 1/8 cy’irangiza muri iryo rushanwa.
AS Kigali yasezereye Al Ahly Shendi nyuma yo gusezerera Academie Tchité yo mu Burundi muri 1/16 cy’irangiza.
Gusezerera amakipe abiri, ikagare muri 1/8 cy’irangiza, byaherukaga ku ikipe ihagarariye u Rwanda muri 2007, ubwo iyitwaga Atraco FC yabikoraga igasezerera Defense FC yo muri Ethiopia muri 1/32 cy’irangiza, igakurikizaho gusezerera Prince Louis yo mu Burundi muri 1/16 cy’irangiza, gusa yagarukiye muri 1/8 cy’irangiza isezerewe na El Gawafel sportives de Gafsa yo muri Tunisia.
Muri 1/8 cy’irangiza, AS Kigali ishobora kuzakina na Difaa El Jadida yo muri Maroc kuko iyo kipe yo mu Barabu ifite amahirwe yo gusezerera Gamtel yo muri Gambia kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo kwishyura ubera muri Maroc. Umukino ubanza wabereye muri Gambia, Difaa El Jadida yari yatsinze ibitego 2-0.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|