Kivu Watt izanye inyota yo gukina mu cyiciro cya kabiri

Amakipe ya football na volleyball y’umushinga uri mu mirimo yo kubyaza gazi metani yo mu Kivu amashanyarazi (Kivu Watt) ngo afite inyota yo kwiyubaka akagera muri shampiyona zo mu Rwanda nibura mu cyiciro cya kabiri.

Tariki 09/03/2014, Ikipe y’umupira w’amaguru ya Kivu Watt yakinnye n’ikipe y’Umurenge wa Rubengera bayitsinda ibitego bibiri ku busa ndetse banakina umukino w’intoki wa Volleyball maze batsindwa amaseti 3 kuri imwe n’Ikipe y’ Abanyamakuru ba Radio Isangano na yo ikorera mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Muri iyi mikino yari inogeye ijisho kandi ifite n’abafana benshi dore ko yaberaga muri IPRC West ahahoze hitwa muri ETO Kibuye, mu mukino wa Volleyball seti ya mbere yatsinzwe na Kivu Watt ku manota 18-25.

Kivu Watt yari yatangiye neza ntiyashobora guhagarara ku ntsinzi maze itsindwa amaseti yari asigaye yose. Seti ya kabiri Radio Isangano yayitsinze ku manota 25-22 iya gatatu iyitsinda kuri 25-19 naho iya nyuma irangira ku manota 25-20.

Sinabubaraga Emmanuel, Umunyamakuru wa Radio Isangano akaba na Kapiteni Wungirije w’Ikipe ya Volleyball avuga ko bifuza gukora ibishoboka byose ikipe yabo ikajya mu cyiciro cya kabiri.

Yagize ati “Dufite intumbero yo kuba twazamura ikipe yacu wenda tukagera mu cyiciro cya kabiri kuko Radio Isangano ifite abafana benshi kandi hamwe n’ abafana birashoboka.”

Intego ni imwe kandi n’Ikipe ya Volleyball ya Kivu Watt kuko na bo ngo uretse kuzamura imikino n’imyidagaduro mu Karere ka Karongi ngo banafite indoto zo gukina mu cyiciro cya kabiri.

Nkusi Placide, Kapiteni w’Ikipe ya Velleyball ya Kivu Watt avuga ko umukino wari mu rwego rwo kubaka amakipe dore ko bafite amakipe ya Volleyball, Football, Basketball bakaba banitegura gutangiza Rugubi.

Ati “ Amakipe namara kugera ku rwego rwiza tuzajya muri division. Mushobora kujya kumva mukumva turimo gukina na APR FC cyangwa na Rayon Sport.”

Ku ruhande rwa Football, Carlos N., Impuguke (Injeniyeli) mu mushinga Kivu Watt wo kubyaza gazi metani amashanyarazi akaba n’Umutoza w’ikipe ya Football ya Kivu Watt, ukomoka mu gihugu cya Portugal, avuga ko bafite ikipe nziza ariko afite impungenge ko ari ukwidagadura gusa kuko we afite igihe gito ino.

Ati “Ikipe yakinnye neza ugereranyije n’igihe cy’imyiteguro babonye kandi ni ikipe itanga icyizere ariko sinzi niba bazakomeza gukina igihe nzaba ntagihari kuko nsigaje amezi abiri gusa mu Rwanda”.

Umutozi Wungirije w’iyi Kipe ya Football ya Kivu Watt, Nshimiyimana Jean Claude, we ahamya ko ikipe izakomeza. Avuga ko ikipe ishingiye ku mushinga wa Kivu Watt ikaba idashingiye ku muntu umwe bityo ngo n’iyo atahaba ikaba yakomeza gukina.

Ati “Ikipe ni iya Kampani ya Kivu Watt kandi Kivu Watt izahoraho. Ahubwo turifuza ko umwaka utaha twajya mu Cyiciro cya Kabiri.”

Oswald Niyonzima

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka