Ngororero: Abana barifuza kwerekana impano ya ruhago bafite

Abana bato bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Ngororero barifuza ko abashinzwe kuzamura impano z’abana babitaho kuko nabo basanga bafite impano ndetse bakavuga ko bashobora no kwerekana itandukaniro n’abandi.

Ubwo twasuraga abo bana bari mu myitozo aho bakorera batugaragarije akababaro ko kuba badasurwa ngo bahabwe amahirwe nabo babe batanga umusanzu muri siporo y’u Rwanda kandi bahamya ko babishoboye.

Umwe muri aba bana witwa Rukundo Jean Paul ufite imyaka 14 wiga mu ishuri ribanza rya Rususa, avuga ko bemera bagakora urugendo ruri hejuru y’iminota 30 biruka bagana ku kibuga ariko ngo bazamure ubumenyi bwabo ariko bakabura ababitaho haba ku kubazamura cyangwa kubashakira ibikoresho.

Abenshi bibaza impamvu mu karere kabo nta bakinnyi bahagaragara ngo bakine mu makipe yo mu Rwanda ibi bakaba bavuga ko bigaragaza ko akarere kabo katitaweho ku birebana no kuzamura impano z’abakinnyi.

Abana bo mu karere ka Ngororero barimo gukina umupira w'amaguru.
Abana bo mu karere ka Ngororero barimo gukina umupira w’amaguru.

Mu karere ka Ngororero havutse ishyirahamwe ry’urubyiruko rigamije guteza imbere imikino ariko abarigize nabo bavuga ko babangamiwe cyane no kutagira ibibuga, dore ko bikiri mbarwa muri aka karere.

Bwa mbere mu mateka y’aka karere, ubu kamaze gushinga ikipe ikina umupira w’intoki wa volleyball, iyi kipe ikaba ikina mu cyiciro cya mbere aho yiteguye guhangana n’amakipe akomeye asanzwe ari muri iki cyiciro.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka