Mulindahabi Olivier niwe watsindiye kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA
Olivier Mulindahabi wari Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Mukura Victory Sport niwe wagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 12/3/2014, nyuma yo gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini abari abakindida batatu bakoze mu cyumweru gishize.
Mulindahabi yatsinze ku manota 92,25%, yakurikiwe na Olivier Gakwaya usanzwe ari Umunyamabanga n’Umuvugizi wa Rayon Sport wagize amanota angana na 63, 23% naho Karuhije Innocent usanzwe abarizwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda agira amanota 43,75%.

Mulindahabi asimbuye kuri uwo mwanya Gasingwa Michel wari uwumazeho imyaka ibiri n’amezi atatu, akaba aherutse kwegura ku mirimo ye, nyuma y’amatora ya Komite nyobozi nshya iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaule, yakuyeho benshi mu bari bagize Komite yari icyuye igihe.
Mu kazi gategereje Mulindahabi, harimo gukirikiranira hafi ibikorwa byose birebana n’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi akaba afite amakuru ajyanye nabyo buri munsi, akamenya kandi akagenzura imikorere y’abakozi b’iryo shyirahamwe, ndetse akanakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse n’ibikorwa bya Komite nyobozi.

Bimwe mu byagiye bitungwa agatoki kutagenda neza muri iryo shyirahamwe Mulindahabi yabereye Umunyamabanga mukuru harimo kudatangira amakuru ku gihe, ibibazo bikunze kugaruka bijyanye no gutanga ibyangombwa ku bakinnyi bashaka gukina muri shampiyona y’u Rwanda usanga bitinda cyangwa bikazamo umwuka mubi.
Hari kandi n’ibibabazo bishingiye ku ngengabihe y’amarushanwa y’umupira w’amaguru akenshi usanga itavugwaho rumwe n’inzego zirebwa na ruhago y’u Rwanda zimwe zivuga ko iba iteguye nabi.

Mu kazi Mulindahabi yahawe, agiye gukorana na Komite Nyobozi yashyizweho tariki 5/1/2014, bakazayobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|