Mu bakinnyi bahamagawe higanjemo abakina mu gihugu imbere, hakiyongeramo abandi batatu bakina hanze y’u Rwanda nka kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima ukinira Young Africans muri Tanzania, Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina muri AS Cannes mu Bufaransa, na Nirisarike Salomon ukina muri Royal Antwerp mu Bubiligi.
Mu bakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda, hagaragayeo abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi, ndetse n’abataherukaga guhamagarwa.
Uwambazimana Leon ukina hagati muri Rayon Sport, Rutanga Eric ukina inyuma muri APR FC ni ubwa mbere bahamagawe, hakaba n’abataherukaga guhamagarwa nka Amani Uwiringiyimana ukina inyuma muri Police FC, Moussa Mutuyimana ukina hagati muri police FC na Djamal Mwiseneza ukina hagati muri Rayon Sport.
Kuri urwo rutonde rw’abakinnyi 23 harimo abakinnyi 10 ba APR FC, ntabwo hagaragaramo umunyezamu Ndoli Jean Claude wari umaze igihe kinini ari umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu, gusa no muri iyi minsi akaba ataherukaga kurinda izamu rya APR FC.
Umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda n’u Burundi, uri mu rwego rw’imikino ya gicuti ikinwa ku matariki yagenwe na FIFA, ukazafasha amakipe yombi kwitegura amarushwana yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ndetse n’icy’isi, azaba mu minsi iri imbere.
Gukina n’u Burundi bishobora gufasha u Rwanda cyane kuko u Burundi buhagaze neza ku rutonde rwa FIFA kuko ubu buri ku mwanya wa 124, ndetse bukaba buheruka no kwitabira amarushanwa y’igikombe cya CHAN, mu gihe Amavubi yo yasubiye inyuma akaba ari ku mwanya wa 134 ku isi.
Dore urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Ndayishimiye Jean Luc wa Rayon Sport na Kwizera Olivier wa APR FC.
Abakina inyuma: Emery Bayisenge (APR FC) Amani Uwiringiyimana (Police Fc), Nshutinamagara Ismael (APR FC), Rusheshangoga Michel (APR FC), Fitina Omborenga (kiyovu Sport), Sibomana Abouba (Rayon sport), Eric Rutanga (APR FC) na Nirisarike Salomon (Royal Antwerp).
Abakina hagati: Uwambazimana Leon (Rayon Sport), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Fabrice Twagizimana (Police FC), Moussa Mutuyimana (Police FC), Patrick Sibomana (APR FC), Mwiseneza Djamali (Rayon Sport), Charles Tibingana (APR FC), Butera Andrew (APR FC), Hussein Cyiza Mugabo (Mukura) na Niyonzima Haruna (Young Africans)
Abakina imbere: Kagere Meddie (Rayon Sports), Uzamukunda Elias (AS Cannes) na Michel Ndahinduka (APR FC).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|