Byabanjirije ku ikipe ya Manchester City itsindirwa mu rugo na na FC Barcelone 2-0, hakurikiraho Arsenal nayo itsindirwa mu rugo na Bayern Munich 2-0,Manchester United kuri uyu wa 25 Gashyantare nayo itsindirwa mu Bugereki na Olympiakos ibitego 2-0.
Gutsindwa kw’amakipe y’Ubwongereza muri iri rushanwa biravugwaho byinshi n’abafana benshi b’umupira w’amaguru by’umwihariko n’aba Premier League shampiyona yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza.

Bamwe bavuga ko ku rwego rw’isi ugereranije n’izindi shampiyona, iy’Ubwongereza yasubiye inyuma bikaba binagaragarira ahanini ku myitwarire y’amakipe ahakomoka mu mikino arimo gukina ya Champions League.
Amakipe yo muri Espagne yo akomeje kwerekana ko akomeye, aho yose yabashije gutsindira hanze mu mikino amaze gukina.
Atletico Madrid yatsinze AC Milan 1-0. Barcelona itsinda Manchester City 2-0, naho Real Madrid itsinda Schalke 04 ibitego 6-1. Benzema, Bale na Ronaldo bose batsinze ibitego bibiri bibiri mu mukino.
Hategerejwe uko bizagenda mu mikino yo kwishyura, aho benshi mu bafana basanga iri rushanwa ritazagira isura nk’iyo ryari risanganywe, mu gihe amakipe yo mu Bwongereza akundwa na benshi yaba avuyemo rugikubita.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turabashimiye cyane ubwo igitekerezo mwatugejejeho nicyizacyane.natwetuzabikurikiza.murakoze!