Ikipe ya Kenya izaba ishaka gutsinda kugirango yishyure igitego 1-0 yatsindiwe i Kigali mu byumweru bibiri bishize, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ngo bwahisemo kujyana umukino wayo i Machakos mu rwego rwo kwereka iyo kipe n’abantu bo mu ntara no kuyibakundisha.
Gusa Kenyatta Stadium y’aho i Machakos, igihe cy’imikino ya CECAFA iheruka kubera muri Kenya, yakunze kunengwa cyane ko idatunganyije neza kandi ifte ikibuga kibi cyane kigorana kugikiniraho ndetse iyo imvura igiye cyuzura amazi.

Umutoza w’ikipe ya Kenya, Justin Okiring, nyuma yo gutsindirwa i Kigali, yasabye ko ikipe ihita ijyanwa mu mwiherero ikaba imazemo ibyumweru bibiri yitegura umukino wo kwishyura.
Justin Okiring yatangarije ikinyamakuru The Star dukesha iyi nkuru ko bakoze imyitozo ikomeye kandi ihagije kandi ko abakinnyi bose batitwaye neza i Kigali bagomba gusimbuzwa kugirango hajyemo abashoboye bazabasha guhangana n’ikipe y’u Rwanda.
Yagize ati “nta n’umwe mu bakinnyi nakwizeza ko azabona umwanya mu ikipe. Buri wese agomba kubikorera akajyamo abikwiye. Ubu twagerageje gukosora ibibazo by’abakina hagati batitwaye neza mu mukino ubanza kandi ubu ibintu bimeze neza”.

Mbere yo gukina n’u Rwanda, ikipe ya Kenya yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’andi makipe y’abagore kandi irayatsinda. Mu mukino wa mbere yakinnye na Thika Queens, ikipe y’igihugu yatsinze igitego 1-0, irongera ikina n’iyitwa GASPO yo iyinyagira ibitego 5-1.
Iyo ntsinzi yabonye kuri ayo makipe Justin Okiring ahamya ko yafashije abakobwa be ku buryo afite icyizere cy’uko azabona ibitego birenze kimwe bityo agasezerera u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda nayo imaze iminsi ikora imyitozo myinshi, ndetse ikaba igomba guhaguruka iKigali kuri uyu wa kane yarekeza muri Kenya.
Mu kwitegura, ikipe y’u Rwanda y’abagore yakinnye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 maze abahungu batsinda abakobwa ibitego 6-0.
Grace Nyianwumuntu avuga ko gukina n’abahungu bifasha cyane ikipe ye kuko bituma bamenyera gukinana imbaraga.
Nyinawumuntu kandi avuga ko yabwiye abakinnyi be ko bikuramo ko batsindiye i Kigali bakazakina na Kenya basa n’aho batsinzwe umukino ubanza, kugirango bazashake ibindi bitego muri Kenya bityo bazabashe gukomeza.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Kenya izahura na Super Falcons ya Nigeria, ikipe ifite ibikombe umunani bya Afurika ikaba inamaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro esheshatu.
Iyi mikino iri mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka, amakipe azacyitwaramo neza akazanabona itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Canada muri 2015.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|