Umutoza wa Rayon Sport aribaza impamvu abafana bo mu Rwanda bareba umupira bacecetse

Luc Eymael, umutoza mushya wa Rayon Sport ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi aribaza impamvu mu Rwanda amakipe amwe n’amwe afite abafana benshi ariko bakareba umupira bacecetse aho gushyigikira amakipe yabo.

Ibi yabivuze igihe yaganiraga n’abanyamakuru kuwa 23 Gashyantare 2014, nyuma y’umukino w’ikirarane ikipe ye yari imaze gutsindamo Police FC ibitego 2-1.

Luc Eymael avuga ko kuba abafana badakora akazi kabo ngo bafane amakipe yabo cyane cyane Rayon Sport hari icyo bigabanya ku ishyaka ry’abakinnyi, ndetse bikaba bidatuma shampiyona iryoha nk’uko byari bikwiye.

Umutoza Luc Eymael wibaza impamvu abafana batavuga ku bibuga.
Umutoza Luc Eymael wibaza impamvu abafana batavuga ku bibuga.

Iyi myitwarire y’abafana yanagaragaye kuri uwo mukino, aho abafana b’amakipe yombi basaga n’abafite ubwoba bwo gutsindwa. Icyakora, nyuma y’ikiruhuko, abafana ba Rayon Sport ubundi batajya biburira inyuma y’ikipe yabo biminjiriyemo agafu, ariko Police FC imaze kubishyura igitego kimwe barongera bararuca bararumira kugeza umukino urangiye.

Ibyo uyu mutoza avuga ariko anabyemeranywaho n’abantu batari bake, aho bavuga ko gutsinda ikipe ifite abafana benshi bayiri inyuma bisaba akazi kenshi cyane cyane muri Africa, ndetse mu Rwanda by’umwihariko, aba Rayons bakaba basanzwe bavuga ko igitego cya mbere ari icy’abafana.

Kureba umupira ucecetse gutya ntabwo Luc Eymael abikunda.
Kureba umupira ucecetse gutya ntabwo Luc Eymael abikunda.

Mbere y’uko atangira gutoza ikipe ya Rayon Sport, Luc Eymael yari yatangaje ko akunda gukorera ku gitutu cy’abafana mu gushaka amanota, akaba asa n’ukomeje kubitsindagira no kubibisabira.

Umukino Rayon Sport yatsinzemo Police FC 2-1 watumye Rayon yongera kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona aho inganya na APR FC amanota 43 ariko Rayon ikaba iyirusha ibitego izigamye.

Abafana bakunda insinzi batayikoreye ku kibuga.
Abafana bakunda insinzi batayikoreye ku kibuga.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka