Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere imaze gutsinda Police FC
Rayon Sport yongeye gufata umwanya wa mbere muri Turbo King National Football League, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 18 w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 23/2/2014.
Ibitego bya Mwiseneza Jamal na Hamisi Cedric nibyo byahesheje Rayon Sport gutsinda Police FC yari imaze kuyitsinda inshuro ebyiri muri uyu mwaka w’imikino.
Rayon Sport yari yatakaje umwanya wa mbere ubwo yajyaga mu mikino mpuzamahanga, ariko nyuma yayo yakinnye imikino y’ibirarane iyitwaramo neza yisubiza umwanya wa mbere.
Nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-0, Rayon Sport yanatsinze Police FC ibitego 2-1 bituma yisubiza umwanya wa mbere wari ufitwa na Police FC. Ibitego byose byabonetse mu gice cya kabiri, nyuma y’iminota 45 Rayon Sport isatira ariko kwinjiza ibitego bikanga.
Ku munota wa 46, Jamal Mwiseneza yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sport, nyuma y’ishoti ryatewe na Hamisi Cedric wari wakomeje gushakisha igitego. Rayon Sport yakomeje kurusha Police FC ariko Meddie Kagere ahusha ubundi buryo bwashoboraga kubyara igitego cya kabiri.
Kubera uburangare bwa ba myugariro ba Police FC basaga n’abataye izamu bashaka kujya kwishyura igitego, Hamisi Cedric yaherejwe umupira na Abouba Sibomana maze ahita abatsindana igitego nyuma yo kuroba umunyezamu Ganza Alexis wa Police FC.
Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, Police FC yari yakinnye umukino wo kugarira yatangiye gusatira cyane ndetse mu minota ya nyuma y’umukino iza kubona igitego cyatsinzwe na Twagizimana Fabrice.
Nyuma y’umukino umutoza wa Police FC, Sam Ssimbwa, yavuze ko yagombaga gutsindwa uwo mukino ariko agaya imisifurire yabogamye ikemeza igitego cya kabiri cya Rayon Sport kandi ngo Hamisi Cedric yari yaraririye.
Luc Eymael utoza Rayon Sport we avuga ko ashaka guhesha igikombe Rayon Sport nyuma yo gusezererwa mu marushanwa mpuzamahanga kandi ngo akurikije uko ikipe ye irimo kwitwara muri iyi minsi asanga azabigeraho.
Rayon Sport ubu yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 43 inganya na APR FC ariko Rayon Sport ikazigama ibitego byinshi, naho AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0 ikaza ku mwanya wa gatatu.
Nyuma y’uwo mukino, shampiyona yahize isubikwa kugirango hategurwe ikipe y’igihugu, ikazongera gusubukurwa tariki ya 8/3/2014.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|