APR FC yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura 1-0

Ikipe ya APR FC yasubiye ku mwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 8/3/2014.

APR FC yari yarafashe umwanya wa mbere ubwo Rayon Sport zihanganye yari iri mu marushanwa mpuzamahanga ikaza kongera kuwutakaza ubwo Rayon Sport yari imaze gukina imikino y’ibirarane yari ifite, yisubije umwanya wa mbere ibifashijwemo na Songa Isaie watsinze igitego ku munota wa 62.

N’ubwo APR FC ariyo yatahanye intsinzi, Mukura niyo yihariye umupira cyane ndetse initwara neza mu guhererakanya umupira hagati, ariko igaragaza intege nkeya mu busatirizi.

APR FC yabonye intsinzi mu buryo bugoranye kuko Mukura yari yayirushije kwiharira umupira.
APR FC yabonye intsinzi mu buryo bugoranye kuko Mukura yari yayirushije kwiharira umupira.

Kaze Cedric utoza Mukura Victory Sport avuga ko ikipe ye yakinnye neza ariko abakinnyi be babura icyizere muri bo.

Ati “Urebye ukuntu twakinnye, twagombaga gutsinda kuko twarushije APR guhana neza umupira. Gusa abakinnyi banjye babuze icyizere muri bo kuko bari bazi ko APR ikomeye bagatinya gusatira cyane ngo itabahindukirana ikaba ariyo ibatsinda igitego”.

Intsinzi ya APR FC yatumye ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 46, ikaba irusha Rayon Sport amanota atatu. Umutoza wa APR FC Mashami Vincent avuga ko gufata umwanya wa mbere ari inzira yo gutwara igikombe cya shampiyona, ariko ngo bagomba kubiharanira.

“Twishimiye ko dufashe umwanya wa mbere ariko ntibigomba kutwibagiza ko tugomba gukomeza gukora cyane nk’ikipe ishaka igikombe cya shampiyona. Amakipe menshi aragishaka niyo mpamvu tugomba kugiharanira”; Mashami.

Ikipe ya Mukura ngo yatsinzwe kubera kutigirira icyizere.
Ikipe ya Mukura ngo yatsinzwe kubera kutigirira icyizere.

Kuru uyu wa gatandatu kandi i Rubavu, Police FC yahatsindiye Etincelles ibitego 2-0, naho AS Muhanga itsinda 2-0 Amagaju i Nyamagabe.
Rayon Sport ishobora kwisubiza umwanya wa mbere kuri icyi cyumweru tariki ya 9/3/2014, niramuka itsinze Espoir FC mu mukino uzihuza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuri icyi cyumweru kandi, Kiyovu irakira Marine ku Mumena, naho Musanze FC yakire Esperance i Musanze.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka