Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yerekeje muri Kenya
Kuri uyu wa kane tariki ya 27/3/2014, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagore yerekeje i Nairobi muri Kenya, aho igiye gukina n’ikipe ya ho umukino wo kwishyura mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.
Iyo kipe yahagurutse i Kigali saa mbiri za mu gitondo na Rwandair, biteganyijwe ko nigera i Nairobi izahakorera imyitozo mbere y’uko ijyanwa mu gace kitwa Machakos ahazabera umukino ku wa gatandatu tariki ya 1/3/2014.
Mbere yo guhaguruka i Kigali, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Grace Nyinawumuntu yavuze ko ajyanywe muri Kenya no kuzana intsinzi izatuma u Rwanda rukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

“Imyitozo twakoze rwose ndumva ihagije ngo tuzitware neza muri Kenya. Abakinnyi banjye bazi neza ko bagomba gushaka ibitego batitaye ko bari batsinze igitego kimwe i Kigali, kandi bamaze kwigirira icyizere ku buryo nizera ko tuzayisezerera”; Nyinawumuntu.
Ikipe y’u Rwanda yagaragaje umukino mwiza i Kigali ndetse inabona intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyoyita Alice, irasabwa kunganya gusa igahita ikomeza.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Kenya, mu cyiciro gukirikiyeho izahura na Nigeria, ikipe y’igihangange muri Afurika kuko imaze kwegukana ibikombe umunani bya Afurika ndetse ikaba imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro esheshatu.
Dore urutonde rw’abakinnyi 18 Grace Nyinawumuntu yajyanye muri Kenya:
Ntagisanimana Saida, Mukeshimana Jeanette, Uwineza Nadia, Niyomugaba Sophie, Umulisa Edith, Mukamaliza Yvonne, Niyoyita Alice, Nyirahafashimana Marie Jeanne, Uwamahirwe Chadia.
Mukamana Clementine, Nibagwire Sifa Gloria, Uwamahoro Marie Claire, Ingabire Judith, Uwizeyimana Helena, Abimana Djamilla, Mukashema Albertine, Ibangarye Anne Marie na Kalimba Alice.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira abo bashikibacu uburyo bitwaye bakomerezaho nahandi tuzahatambuka umutoza abigishe kwikuramo ubwoba
Aba Bashikibacu Tubarinyuma Muri Kenya.